Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Robert Bafakulera yeguye ku mwanya we avuga ko ari impamvu zemezwa ko ari ze bwite.
Yeguye kuri uyu mwanya mu gihe yari yatowe muri Werurwe 2022, ubwo yongeraga guhabwa icyizere cyo guhagararira Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kandi byari manda ya 2 imara imyaka 3.
Robert Bafakulera, nyiri hoteli Grand Ubumwe, asanzwe azwi mu bucuruzi rusange biravugwa ko yeguye kuri uyu mwanya ku bw’impamvu ze bwite, nk’ uko tubikesha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwa PSF.
Amakuru aturuka mu rugaga rw’Abikorera yemeza kandi ko kugeza magingo aya, Jeanne Françoise Mubiligi, wari umuyobozi wungirije wa mbere wa PSF ni we ubu azaba akora nka Perezida kugeza igihe inteko rusange iteraniye mu gikorwa cyo gutora Umuyobozi Mukuru mushya.
Panorama









































































































































































