Abasesengura iby’ubukungu bagaragaza ko igabanuka ry’izamuka ry’ibiciro ku masoko rikava kuri 3,6% mu mwaka wa 2022 rikagera kuri 2.1% mu ntangiriro za 2023, ari intambwe itanga icyizere kirambye ku izahuka ry’ubukungu bw’igihugu.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi nayo yemeza ko ibi biciro ku masoko bikomeje kumanuka ibintu bitanga icyizere no ku izamuka ry’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Ni mu gihe hari hashize imyaka ibiri u Rwanda n’isi, bihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ndetse n’intambara ishyamiranyije uburusiya na Ukraine, ibi byose nibishyirwa mu majwi y’ibigira uruhare ruziguye ku ihungabana ry’ubukungu
Ibyo bihuriza ku kugira uruhare ku izamuka rya hato na hato ry’ibiciro byo ku masoko y’imbere mu gihugu
Igereranywa ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare rigaragaza ko igipimo cy’ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2023 n’ukwezi kwa 12 kwasoje umwaka wa 2022, ibiciro byariyongereyeho 2,1%.
Iki kigo kivuga ko iryo zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,6%.
Straton Habyarimana na Teddy Kaberuka, abasesenguzi mu by’ubukungu, baganira na RBA dukesha iyi nkuru, bagaragaza ko iri gabanuka ry’ibi biciro mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, rifatwa nk’intambwe irambye yagira n’uruhare mu izahuka ry’ubukungu bwari bwarashegeshwe, mu myaka itambutse.
Habyarimana agira ati “Bisa nk’aho byagabanutse nubwo atari ku kigero kinini, bitanga icyizere ko mu by’ukuri iyo ibiciro bigeze ahantu biba bitakizamuka cyane, akenshi icyizere gikurikiraho ari uko bitangira kugabanuka.”
Kaberuka we agira ati “Umwaka ushize wo turanabyibuka ko habaye na shock yabaye itarateganyijwe y’intambara y’u Burusiya, ariko ubu ibihugu bikaba bimaze kumenya aho byakura ibikoresho bitandukanye, navuga ko ari icyizere cyuko kuzamuka bitazakomeza kuba nkuko byabaye uriya mwaka utangira.”
Iki gipimo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyerekana ko mu kwezi kwa Mutarama 2023, ibiciro mu cyaro byiyongereyeho 38,8% ugereranyije n’ukwa Mutarama 2022.
Ni mu gihe mu mijyi ho byiyongereyeho 20,7% mu kwezi kwa Mbere k’uyu mwaka wa 2023 ugereranyije n’ubundi n’ukwa Mbere kwa 2022.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’ivugururwa ry’ingengo y’imari yatanze icyizere ko ibiciro ku masoko mu Rwanda byatangiye kumanuka, bitandukanye n’umwaka ushize 2022.
Panorama









































































































































































