Hari bamwe mu rubyiruko rw’icyaro rwo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore, bavuga ko ababyeyi batajya babaganiriza ku bijyanye n’ubwirinzi ku cyorezo cya Virusi itera SIDA ndetse no ku buzima bw’imyorokere; ibyo bikaba aribyo bituma hari abishora mu busambanyi kubera gushukwa.
Ibi byagarutsweho na bamwe mu rubyiruko ubwo bari bitabiriye igikorwa cyabaye ku wa kane tariki ya 04 Gicurasi 2023, kijyanye n’ubukangurambaga mu kwirinda Virusi itera SIDA i Nyakarambi, bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Ibi byahurijweho na bamwe mu rubyiruko rutandukanye ubwo rwaganiraga n’itangazamakuru bagiye bagaragaza ko ababyeyi batabegera, n’ibyo baba bazi babyumva gutyo ari uko haje abantu gukora ubukangurambaga, abandi bakavuga ko batanafite ubumenyi buhagije mu ikoreshwa ry’agakingirizo.
Yadufashije Jean de Dieu wo mu murenge wa Nasho avuga ko we ababyeyi be batigeze bamuganiriza ku bijyanye n’ubwirinzi kandi bo banayirwaye, ariko n’iyo babivugagaho mu rugo babareba nabi.
Ati “Ababyeyi banjye bigeze kumfatana agakingirizo mara icyumweru batangaburira bantuka, nyuma naje kubasaba ko batuganiriza na bashiki banjye hato hatazagira uwishora mu busambanyi akaba yakandura Virusi itera SIDA, banyuka inabi. Papa we arambwira ngo uzabikora azandure twebwe ntidutunzwe n’imiti. Ntitwagize amahirwe yo kubagumana baje kwitaba Imana ndetse na karumuna kanjye kari karayivukanye.”
Akomeza agira inama ababyeyi kudahisha abo babyaye ndetse no kudaca inyuma abo bashakanye bakanyurwa na bo, kuko bigira ingaruka nyinshi icyagatunze urugo ukimarira kwa muganga wivuza. Asaba kandi urubyiruko kureka gushukwa n’ibiguruka bakishimira uko babayeho kandi baharanire gushaka icyo bakora nabo biteze imbere.
Mutesi Alice wo mu mudugudu wa Rwanteru na we ati “Aha rwose irahari kuko ababyeyi ntibaganiriza abana babo keretse uwagize amahirwe yo kugera mu ishuri, akagira amahirwe yo kubihamenyera; na ho ubitegereje ku babyeyi ntabyo wazahabona. Nkanjye nigeze kubimubaza ansubiza, nabi rwose ntibakunda kubaganiriza.”
Akomeza agira ati “Usanga urubyiruko rutwara inda cyane zitateganyijwe kandi abazibatera abenshi ni abashoferi b’amakamyo kandi uwatwaye inda ashobora no kwandura Virusi itera SIDA. Rero tugize amahirwe tukabona ababituganiriza kenshi byadufasha kurushaho kwirinda abadushuka n’ubikoze akikingira. Ikindi turasaba nibura bazadusubirizeho ibyapa ndetse bajye banakora ubukangurambaga buhoraho kugira ngo n’utabona ubimuganiriza abyigire aho kandi n’ibyo byapa biradufasha. Nk’umukobwa uturuka iyo mu cyaro abyigiraho gukoresha agakingirizo kuko ntabyo tuba tuzi.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko no mu byo baganira n’ababyeyi biciye mu migoroba y’imiryango, mu nteko z’abaturage, mu byiciro bitandukanye ababyeyi bahuriramo, babakangurira kugarura wa muco wo kwicarana n’abana bakaganira, ndetse ababyeyi bombi (ku babafite) bakabigiramo uruhare bakabibutsa imyifatire, ubuzima bw’imyororokere, ndetse no mu bigo by’amashuri bakabibigisha, kugira ngo ba bana batandura; uwo byanze hakabaho uburyo bwo kwikingira”.
Akomeza agira ati “Icyibazo cyo kwandura agakoko gatera SIDA mu karere ka Kirehe naho biracyahari yaba abayanduye mu gihe cyashize, haba n’ab’ubwandu bushya buracyagaragaza intege nke mu minsi ishize zari zihari ariko, ubu biragenda bigabanuka.”
Akomeza agaragaza ko ibibazo byatumaga ubu bwiyongere bubaho harimo kutisuzumisha kenshi, ndetse n’ubukangurambaga kugera ku midugudu, no mu byiciro bitandukanye by’urubyiruko.
Mu Karere ka Kirehe umwaka ushize wa 2022 bari bafite abangavu babyaye 950, naho mu mezi 9 ashize kuva mu kwa karindwi kugeza mu kwa gatatu ababyaye bari 117 , muri bo 27 bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, bari munsi y’imyaka 18.


Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































