Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Musanze na Rubavu bavuga ko bahura n’imbogamizi zo kubura amasoko yo kugemuraho umusaruro wabo ku mahoteli ukangwa ku bwo kutamenya byimbitse amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa.
Basaba ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’abandi bafatanyabikorwa babo kubaha amahugurwa kugira ngo umusaruro wabo udakomeza kwangirika kandi na bo bashe gutanga ibiribwa bidatera ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.
Ibi byanagarutsweho na bamwe mu bahinzi na bagemurira amahoteri ubwo baganiraga n’Ikinyamakuru Panorama bavuga ko bajyana ibicuruzwa ku mahoteli babipima, bakababwira ko bitujuje ubuziranenge bigatuma umusaruro wabo wangirika.
Ni mu gihe ikigo cy’Igihugu gishizwe ubuziranenge gifatanyije na Trade Mark Africa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), bumaze iminsi bikora ubukangurambaga bushishikariza abakora mu ruherekane nyongeragaciro ku biribwa no gukomeza kwita no guteza imbere ubuziranenge, kugira ngo hagabanywe ibitumizwa mu mahanga kandi byaboneka imbere mu gihugu.
Abahinzi bavuga ko utatekereza ku buziranenge bw’ibiri ku isahane utitaye bihagije uko umusaruro uboneka guhera mu murima kugera ku isoko.
Mukarukwaya Dativa, ni umuhinzi uhinga imboga wo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu. Avuga ko bagifite imbogamizi zo kujyana umusaruro wabo ku bafatanyabikorwa bakawanga, bavuga ko utujuje ubuziranenge kandi ayo mabwiriza y’ubuziranenge busabwa mu buhinzi batayazi. Bifuza ko bahabwa amahugurwa nk’abahinzi bo hasi.
Agira ati “Hari Hoteli twakoranaga ariko ubu basigaye banga umusaruro wacu, bavuga ko utujuje ubuziranenge; kandi twebwe abahinzi bo hasi usanga bitugora kumenya amabwiriza y’ubuziranenge mu buhinzi. Hari aho tutabasha kugeza umusaruro kuko bapima ibintu byinshi.”
Habimana Jean Claude wo mu Murenge wa Nyamyumba akora ubuhinzi. Avuga ko ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibiribwa batari basanzwe babyumva bakaba ntacyo babiziho.
Agira ati “Urumva nkatwe abahinzi bo hasi ntabwo tubizi. Tuzi ko iyo igihingwa gishishe biba bihagije, hari n’aho tugemura bakabijonjora, tukabisubiza mu rugo tukabyirira.”

Nsabimana Vincent ushinzwe ubuziranenge mu ruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi ruzwi nka Winnaz, avuga ko hari umusaruro mwinshi basubiza inyuma kuko abahinzi batazi ibijyanye n’ubuziranenge.
Agira ati “Abahinzi benshi ntitwakira umusaruro wabo kubera kutuzuza ubuzirange. Gusa dufite ba Agoronome bacu bajya kwigisha abahinzi uburyo ibihingwa byabo bigomba kwitabwaho.”
Karigirwa Rehema ugemura ibirimo imbuto n’imboga muri Kivu Serena Hotel, agaragaza ko umusaruro wujuje ubuziranenge imbere mu gihugu uhari, gusa ngo abahinzi baracyagorwa no kuzuza ibisabwa.
Agira ati “Nk’ubu ntabwo turikubona ibirayi twifuza, bigatuma natwe kugemura ku mahoteli bitugoye. Turasaba Minisiteri kwita ku bahinzi kugira ngo natwe tubashe kubona ibiryo bihagije kandi byujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB, Mulindi Jean Bosco, avuga ko umuhinzi afite uruhare rukomeye cyane mu kubungabunga ubuziranenge.
Avuga ko ibirimo amafumbire ndetse n’imiti iterwa mu mirima, bishobora kugira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abantu mu gihe bikoreshejwe nabi.
Agira ati “Ibyoturya nibyo biduha ubuzima, yaba umuhinzi cyangwa umworozi uburyo bafata umurima cyangwa amatungo bigira ingaruka nyinshi mu kubungabunga ubuziranenge bwo muri rwa ruhererekane nyongeragaciro.”
Akomeza avuga ko abahinzi n’aborozi na bo bakeneye amahugurwa, kuko byagaragaye ko ubumenyi mu kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa nta makuru ahagije babifiteho.
Mulindi agaragaza ko ubumenyi budahagije mu kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa, akenshi bikurura uburwayi bwa hato na hato bwanahitana ubuzima bw’abantu.
N’ubwo abahinzi bo hasi batarasobanukirwa bihagije ibijyanye n’ayo mabwiriza, abanyamahoteli batangaza ko batagitumiza ibikomoka ku buhinzi mu bihugu byo hanze nka mbere.





Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































