Kwibumbira mu bimina, binyuze no mu bukanguramaba biwes “Hehe n’igwingira” byafashije abaturage babiyobotse kubona amagi yo guha abana babo ku buryo buborohereye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Abayobozi bo mu murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro, bavuga ko guhuriza hamwe abaturage mu bimina babasha kuremeranira hagati yabo, bahana amatungo magufi harimo n’inkoko zitera amagi kuri babyeyi ufite abana bari munsi y’imyaka itanu. Iyi gahunda yabafashije kwirinda imirire mibi kandi babasha no babasha gukemura bimwe mu bibazo by’ubukene byari bubugarije; gusa n’abatarabyumva na bo bazakomeza kwegerwa bakigishwa.
Ubukangurabanga bwa “Hehe n’igwingira” buzamara imyaka ibiri. Biteganyijwe ko mu gihugu hose by’umwihariko mu turere icumi twa mbere tugaragaramo abana bagwingiye, ababyeyi bazakomeza gukangurirwa guha abana amagi ku ifunguro rya buri munsi, abadafite ubushobozi bagahabwa inkoko kugira ngo bage babasha kubona amagi.
Igi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 na 9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira nk’uko ubushakashatsi bubyerekana.
Ababyeyi bo mu kagari Gitaraga, Umudugudu wa Ruhanga na Kajevuba bemeza ko kwibumbira mu matsinda no mu bimina bakigishwa akamaro ko guha abana amagi ndetse bagabwa n’inkoko, byabafashije gushyira imbaraga mu kwita ku mikurire y’abana babo babarinda igwingira babaha ibikomoka ku matungo.

Hakizimana Abudoni wo mu mudugudu wa Ruhanga, agira ati “Twishimira ko baduhaye inkoko kandi zadufashije kubona amagi yo guha abana, dutandukana no kugura irya Magana abiri na ryo rimwe mu cyumweru. Byatumye nta mwana wanjye wagira imirire mibi, kuko umwana wariye amagi agira imikurire myiza izira igwingira kandi n’udafite inkoko ntabwo yabura igi ryo guha umwana ndetse tukagurisha n’imishwi tukabona amafaranga yo kugura ibindi.”
Niyonsaba Therese ni umubyeyi w’abana batatu harimo n’abo munsi y’imyaka itanu. Avuga ko yasobanukiwe akamaro ko guha abana ibikomoka ku matungo harimo n’amagi ari uko yibumbiye mu kimina aho abajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango ndetse n’abayobozi babibafashamo.
Agira ati “Mbere najyaga numva amagi ari ay’abana b’abakire, bigatuma n’ubushobozi buke mbonye ntita kuyagura; ariko ubuyobozi bwaduhurije hamwe mu kimina butwigisha akamaro k’amagi ndetse baduha n’inkoko kugira ngo abana bacu batazagira imirire mibi. Ubu nanjye abanjye bayarya buri munsi kandi nkanajya no ku isoko nkabasha kwikenura no mu bindi.”
Umukozi ushinzwe ubukangurambaga buhindura muri UNICEF, Rutayisire Justin, avuga ko impamvu bahisemo gutangiza ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kongera igi ku ifunguro rya buri munsi ry’abana, ari uko igi ari ikiribwa gihendutse kandi kibonekamo intungamubiri nyinshi.
Agira ati “Kugira ngo duhitemo gushishikariza ababyeyi kugabura igi, ni uko hari inyigo yakozwe tuza gusanga igi ari ikiribwa gikomoka ku matungo gihendutse ugereranyije n’ibindi. Abavuga ko rihenze ntabwo aribyo kuko aho rihenze ni 200Frw kandi iyo umubyeyi yajyanye umwana kumukingiza n’ubundi amugurira biswi y’amafaranga 200”.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, avuga ko mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’iki kibazo, bashyizeho gahunda yo guhuriza abaturage mu bimina n’amatsinda atandukanye, kugira ngo babashe kubigisha ndetse no kuremeranira hagati yabo bahana amatungo magufi no koroza ababyeyi inkoko zitera amagi.
Agira ati “Twabashyize mu bimina, buri muryango wose urimo umwana wo munsi y’imyaka itanu bamuhaga inkoko ebyiri kandi iyo umuturage azoroye neza zibasha kumuha umusaruro mwiza harimo n’ayo magi, ntayagure kandi bikarinda abana igwingira mu muryango. Mu gukomeza kwigisha ababyeyi ku kwita ku mirire n’imikurire y’abana, tunabumvisha ko mu bushobozi buke abona agomba no kuba yagura igi n’amata ndetse n’ibindi by’intungamubiri byamufasha mu mikurire y’umwana ntagire ingwingira agakura neza.”
Akomeza avuga ko mu gukomeza kubigisha hifashishwa umugoroba w’umuryango, inshuti z’umuryango bagira kandi n’abaparasosiyale bashinzwe kwegera abaturage umunsi ku munsi bagafatikanya kwigisha
Ati “Nubwo nta gwingira dufite mu murenge wacu, si uko bose babyumvise, ahubwo icya mbere ni uguhora kwigisha kuko kwigisha ari uguhozaho; na bamwe batarabyumva cyangwa abazihabwa bakazigurisha na bo ni ukubegera tukabakebura kuko hari igihe bagera bakabyumva. Ikindi tubakangurira gukora uturima tw’igikoni nubwo bamwe na bamwe batakibiha agaciro nka mbere. Ikindi tugira center bahurizaho abana bashatse kugaragara mu mirire mibi dufatanije n’abajyanama b’ubuzima bapima abana bakareba abafite ibibazo’
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengerwa umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine, atangaza ko ubukangurambaga budasanzwe bw’imyaka ibiri (2) bwatangijwe mu gihugu hirya no hino bwitezweho umusaruro.
Agira ati “Twatangije ubu bukangurambaga mu gihugu hose, bugamije kugabanya umubare w’abana bagwingiye bakava kuri 33 ku ijana bakagera kuri 19 ku ijana muri iyi myaka ibiri, nk’uko biri muri gahunda ya Leta, kandi turasaba ababyeyi ko babigira ibyabo kugira ngo tubigereho.”
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































