Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibilizi bavuga ko kuba amazina y’amagenurano atacyemewe kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere ari byiza. Bagira inama umubyeyi waba ushaka kuzita umwana agenuye kubireka kuko bitera umwana ipfunwe, bikanangiza ubwisanzurebwe mu bandi.
Ibi aba babyeyi babitangarije Panorama ku wa 11 Ukwacyira 2023 ubwo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibilizi habaga amahugurwa yateguwe na Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha –RIB, agamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Hitimana Juvenal avuga ko umubyeyi yitaga umwana izina atamwanze ahubwo ashaka kubwira abaturanyi ariko atari byiza ababyeyi bakwiye kubireka.
Agira ati “Kuba ariya mazina y’amagenurano atacyandikwa mu bitabo by’irangamimerere njye narabyishimiye, hari n’igihe umubyeyi yitaga abwira baturanyi bagahita bamwanga cyane n’umwana akagira ipfunwe mu bandi ku mpande zose bibaba bibi. Uwa abagishaka kwita ariya mazina azabireke ntazahohotere umwana.”
Muyishimire Florance avuga ko hari n’amazina yateza ikibazo no mu muryango atari no mu baturanyi gusa utibagiwe no gutera umwana ipfunwe.
Agira ati “Tugiye gusobanurira abo duhagarariye ko kwita umwnaa izina ry’irigenurano ari ku muhohotera kuburyo n’abagiye kubyara batakwita abana ayo mazina ari ukubahohotera.”
Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi no gukumira ibyaha muri RIB, Ntaganira Munana Emmanuel, avuga ko iyo wise umwana izina ribi rimukurikirana agashishikariza ababyeyi kujya bita abana amazina meza.
Agira ati “Wari uziko wita umwana izina rikamukurikirana. Ariya mazina ni ya magambo akomeretsa. Mu itegeko rirengera abana aya mazina yakuwemo.”
Amabwiriza yo guhagarika kwandika amazina y’amagenurano mu bitabo by’irangamimerere mu Rwanda yaje nyuma yaho guhindura izina byasabaga kwandikira Minisitiri w’ubutabera umusaba guhinduza izina byagiye bisabwa na benshi, nyuma yo kwitwa amazina y’amagenurano bagasanga abatera ipfunwe mu bandi nubwo n’ubu kwandi uhinduza bigikorwa.
Nubwo hari amazina y’amagenurano atera ipfunwe abayitwa hari n’amazina y’amagenurano meza yifuriza umwana kuzaba umugabo no kuzaba ingirakamaro.







Rukundo Eroge









































































































































































