Bamwe mu bakora mu nzego zirebana n’ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa bitabiriye inama mpuzamahanga yateraniye i Kigali ku wa 17-19 Ukwakira 2023, basanga hakwiye kubaho uruhare rw’ibihugu na guverinoma mu kuziba burundu icyuho kikigaragara mu ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi rikiri hasi muri byinshi mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Ibikorwaremezo by’itumanaho, ibiciro bihanitse bya murandasi ndetse n’iby’ibikoresho by’ibanze nkenerwa mu ihuzanzira ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi birimo nka telefone zigendanwa ndetse n’imiyoboro migari ya murandasi izwi nka internet broadband, ni bimwe bigaragazwa n’abakora muri uru rwego nk’inzitizi muri gahunda z’ikwirakwizwa rya murandasi kuri uyu mugabane wa Afurika.
Mu biganiro byahuje abakora mu nzego zitandukanye z’ikoranabuhanga ndetse n’iza guverinoma ku mugabane wa Afurika, byagarukaga cyane kuri bimwe mu byakorwa kugira ngo Afurika ibe yaziba icyuho cy’abayituye batagerwaho na serivisi za murandasi.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’itumanaho cya Vodacom muri Tanzania, Philip Besiimire, asanga nk’umugabane ukwiye kumva neza uruhare rwa serivisi za murandasi mu iterambere ryawo, ahanini kuri ubu rishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.
Raporo y’ubukungu bushingiye ku itumanaho rya telefoni muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yerekana ko icyuho cyo gukoresha internet igendanwa kiri kuri 59% kuko abantu barenga miliyoni 285 bangana na 25% by’abaturage bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aribo bakoresha internet igendanwa.
Kugeza ubu abaturage bangana na miliyoni 180 bo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ntibagerwaho na murandasi, mu gihe abandi miliyoni 680 badakoresha murandasi ariko bashobora kuba bagerwaho na yo.
Ni mu gihe gahunda y’Umugabane wa Afurika ari uko bitarenze umwaka wa 2028 haba hamaze gukwirakwizwa telefoni zigendanwa ku baturage bawo bose.
Panorama









































































































































































