Namusisi Elevanie
Mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, nyuma yo kuba abajura bakomeje kwibasira imitungo y’abaturage, ntibishimiye uburyo abanyerondo bakoramo akazi bakavuga ko batazongera gutanga amafaranga y’irondo, cyane ko ngo iyo basabye ubuyobozi kujya gusaka abakekwaho ubwo bujura butemera kujyayo.
Nk’uko babitangarije ikinyamakuru Panorama, ku wa 12 kuboza 2023, aba baturage bavuga ko abajura babarembeje aho basigaye biba imyaka iri mu murima bakayisarura, amatungo bakayatwara ndetse bamwe bakabategera mu nzira bakabambura amafaranga. Ibi bituma bavuga ko abacunga umutekano baba barangaye cyangwa ko na bo baba babifitemo uruhare.
Umubyeyi umwe mu bo twaganiye, utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, avuga ko atazongera gutanga amafaranga y’umutekano nyuma yo kubona ubujura bukabije bukorwa kandi baratanze amafaranga yo gushyiraho ababacungira umutekano.
N’umubabaro mwinshi agira ati Eegokoo! Mudukorere ubuvugizi rwose abajura baraturembeje, agahene baratwara, ingurube baratwara, imyaka barasarura bakijyanira, dore ubu turi gusarura ibiteze kugira ngo dupfe kubishyira mu nzu! Dore umuturanyi wanjye hepfo aho baraye bakuye ibirayi bye babijyanye, hari n’undi na we ejobundi bakuye ibirayi nk’umufuka wose barawujyana. Mu minsi ishize hari umugabo bateze avuye kubikuza milliyoni esheshatu barazimwaka barajyana, kandi hari kumanywa! Mbese ikibazo cy’ubujura kirakabije.”
Aba baturage bavuga ko batazongera gutanga amafaranga y’umutekano kubera ko ngo babona ntacyo bibamariye ndetse ko binatuma bakeka ko abakabaye bacunga umutekano na bo baba babifitemo uruhare.
Umwe agira ati “Ubu se tuzongera kwirirwa dutanga amafaranga y’umutekano? Ko n’ubundi ntacyo bitumariye? ikibabaje Kandi n’uko tubwira n’ubuyobozi ngo bareke tujye gusaka abantu bakekwaho ubwo bujura ariko abayobozi bakabyanga ngo ntibajyayo, wagira ngo ahari nabo barafatanyije.”
Undi nawe wanze ko dutangaza amazina ye k’ubw’umutekano we, na we ni umwe mubibwe imyaka n’amafaranga. Avuga ko ari urugamba rukomeye bariho, kuko nta muntu ukigira umutuzo.
Agira ati “Ni urugamba rukomeye! Njyewe baraye banyibye, ejo ku manywa bafunguye inzu banyiba amafaranga mu nzu, bigeze nijoro banyiba imyaka. Ejobundi uyu muturanyi wanjye ntibakuye umurima we w’ibirayi! Uriya mugabo ntibamwibye ingurube bakanayihabagira bagatwara inyama! Uriya na we ntibasaruye umurima we w’ibishyimbo bakajyana! Mbese byose baratwara, nta muntu ukigira akumbati ku musozi, ibitoki barahaguza, byarakomeye!”
Akomeza avuga ko ikibazo bagira kuko iyo bakeneye kubikurikirana usanga hari ababa batemerewe gusaka ngo bamenye aho byaba birengera, kandi bakekwa.
Aagira ati “Ikibazo kiba gihari rero, ni uko no gusaka biba bitemewe, ntaburenganzira tuba dufite, ntabwo abayobozi baba babitwemereye, ngo ni ugusaba uburenganzira ku murenge kandi baba bahawe raporo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Jean Bosco Hakizimana, we avuga ko ubujura buri muri uwo murenge budakabije ko ari ibisanzwe nk’uko ahandi hose buhaba.
Agira ati “Ntabwo ubujura buhari bukabije, ubujura ni buke cyane, kuvuga ngo birakabije byo ni ukubeshya, burahari ariko ntabwo bukabije. Ubwo ubivuga ni wawundi baba bibye ikintu aricyo cyo nyine yacungiragaho. Irondo ntabwo ryagera kuri buri nzu, umuturage na we asabwa kwicungira umutekano agatabaza irondo rikamutabara. Abajura ahantu hose barahaba ariko dushyiraho ingamba zo kugira ngo tubukumire.”
Twamubajije impamvu abaturage badahabwa uburenganzira bwo gusaka aho ibyabo byarengeye, atubwira ko na we ntaburenganzira afite bwo kwemerera abaturage kujya gusaka.
Agira ati “Kwihanira ntibyemewe, buri gihe umuturage we iyo aketse abayumva ko uwo baketse bamuhana, ariko ntabwo ari ko bigenda, keretse abaturage biyegeranije ubwabo bakabikora ntabwo twabitambika, ariko ntabwo uburenganzira bwo gusaka ari umurenge ubutanga, keretse ari bo babikoze batabanje kudusaba ubwo burenganzira, ahubwo icyo bafashe bakatumenyesha.”
Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi, Umurenge wa Ruli ucumbikiye abantu barenze ibihumbi icumi baturutse impande zitandukanye baje gushakishiriza mu birombe kandi bose barya badahinga.









































































































































































