Umuryango utari uwa Leta, CVA (Citizen Voice and Action), wishimira ko mu myaka utanu imaze ufasha urubyiruko gusobanukirwa gahunda za Leta no kuzigiramo uruhare biciye mu biganiro ngarukamwaka ukora (National Youth Policy Dialogue) hari umusaruro bimaze gutanga.
Ibi byagarutsweho ku wa 14 Ukuboza 2023, ubwo habaga Ihuriro ry’urubyiruko ku nshuro ya gatanu riteguwe na CVA. Ni ihuriro ryabereye mu mujyi wa Kigali rihuza urubyiruko rurenga 250 ruturutse mu Ntara zose z’igihugu.
Umuyobozi wa CVA Rwanda, Jackson Tuyisenge, avuga ko kuva ibi biganiro bitangiye, urubyiruko rwinshi rwasobanukiwe gahunda za Leta runatangira kuzigiramo uruhare.
Agira ati: “Kuva ibi biganiro bitangiye urubyiruko rwitabira gahunda za Leta rwabaye rwinshi, kuko ubu abasaba akazi muri Leta n’ababonye imyanya y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari, ba Sedo, abagiye mu bikorwa by’ubukoranabushake n’ahandi bariyongereye.”
Tuyisenge akomeza avuga ko iri huriro rya gatanu (5) ribaye bamaze kuganira n’urubyiruko rwo mu turere 15 ku bijyanye n’itegurwa ry’ingengo y’imari y’igihugu n’uruhare urubyiruko rwagira mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Akomeza agira ati “Mu minsi yashize twagiye mu turere cumi na dutanu, no muri Kaminuza eshanu, tugenda dukusanya ibyifuzo by’urubyiruko bifuza ko byazajya mu ngengo y’imari ya 2024/2025. Zimwe mu mbogamizi zihari, ni uko hari urubyiruko ruba rutanafite amakuru, usanga hari amakuru menshi badafite, ari na yo mpamvu dutumira abantu batandukanye bakagira ibyo batanga kuri ayo makuru.”
Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro ruvuga ko ari ahamirwe ruba rubonye yo kuganira ku mbogamizi zihari no kuzishakira ibisubizo
Muhoza Patience wo mu karere ka Kicukiro, ati “Iyo urubyiruko ruhuriye hano ari rwinshi, babasha guhuza ibitekerezo bakareba ikigenda n’ikitagenda, hakaba havamo n’umushinga ukomeye kandi wakubaka Igihugu neza, bidufitiye akamaro kenshi kuko byagura ibitekerezo byacu, bikadufasha gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye urubyiruko rwaba rufite.”
Philippe Mwizerwa, wo mu karere ka Gatsibo, avuga ko aya ari amahirwe yo kumenya amakuru y’amahirwe urubyiruko rufite.
Agira ati: “Hari amahirwe ahari ariko urubyiruko ruba rutazi, bityo rero kuza hano hari byinshi bidufasha byo kumenya ahari amahirwe yaba ay’akazi cyangwa ibindi bigo bifasha urubyiruko nka BDF n’abandi.”
Ndinawe Mufasha Providence, Umukozi muri Plan International, ushinzwe urubyiruko, avuga ko mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu urubyiruko rutarahabwa umwanya rukwiye nk’uko biba bivugwa.
Ati: “Mu nzego zifatirwamo ibyemezo hari igihe usanga bimwe babijyaho inama urubyiruko rudahagarariwe cyangwa aho ibyo byemezo bifatirwa abahagarariye urubyiruko badafite imyanya n’ubushobozi buhagije bwo kubavugira”.
Ndinawe akomeza avuga ko ariyo mpamvu Plan International ifatanya na CVA mu gutegura ibi biganiro bashishikariza urubyiruko kugira uruhare mu birukorerwa no kwibutsa abari mu nzego zifata ibyemezo guha urubyiruko umwanya rukwiye.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka rya 2022, rigaragaza ko 35,6% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rutari ku ishuri, mu kazi cyangwa mu mahugurwa. Gusa iyi raporo ntiyerura ngo ivuge niba ari abashomeri.
Rwigema Junior









Amafoto/Panorama Media









































































































































































