Rukundo Eroge
Abaturage bo mu karere ka Gisagara, basabwa kuzirikana ko ari ab’igitinyiro bakwiye kubahwa, bakirinda ababacuruza bagamije inyungu zabo bwite.
Ibi aba baturage babisabwe na Mwenedata Philbert, Umukozi mu rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha, ku wa 18 Ukuboza 2023, ubwo mu murenge wa Mukindo habaga ubukangurambaga bugamije kurwanya icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi.
Agira ati “Nk’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, umunyarwanda ni uwo igitinyiro akwiye kubahwa, ntakwiye gucuruzwa ngo abonwemo inyungu zitubahirije uburenganzira bwe. Mujye mwirinda inzira zose zatuma mucuruzwa, bigira ingaruka nyinshi mbi zirimo gukurwamo ingingo ku rubyiruko…ariko kandi hariho ubufasha duha uwacurujwe iyo tumubonye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije uzinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, avuga ko umuryango ariryo pfundo ry’ibyo umuntu akora byose, abantu bose nibashyira hamwe icuruzwa ry’abantu rizahashywa.
Agira ati “Dukure amaboko mu mifuka dukore, kwigira birashoboka. Abayobozi b’imidugudu tumenye ifasi, dukumire icyaha cyo gucuruza abantu kitaraba. Twimakaze ibiganiro mu miryango, twegere abana.”
Abataruge bungutse iki? Bagiye gukora iki?
Rubayiza Felix, umuturage wo mu murenge wa Mukindo witabiriye ubu bukangurambaga, avuga ko yungutse byinshi bigiye kumufasha mu iterambere rizira gucuruzwa.
Agira ati “Nifashishije gukumira icyaha kitaraba no gutanga amakuru, nyuma y’uko nsobanukiwe, ngiye gukomeza guharanira iterambere ariko narwanya icuruzwa ry’abantu.”
Niyonizeye Jeannette na we witabiriye ubukangurambaga, avuga ko atari asobanukiwe ko kujyana abana mu mirimo yo mu rugo ari icyaha, kuko bimubabaza ariko agiye guharanira ku birwanya n’ubundi bucuruzi bwose bw’abantu.”
Agira ati “Abana bakora mu ngo z’abakire ni bo bazaba ba mutima w’urugo, abayobozi n’abandi bakomeye; abakomeye birinde kubicira ahazaza babakoresha bakabahemba intica ntikize.”
Ubu bukangurambaga burakorwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi.”
Bwakozwe mu karere ka Gisagara nka kamwe mu turere two mu Rwanda dukora ku mupaka, aho icyaha cyo gucuruza abantu gikunze kugaragara. Kudatanga amakuru ku cyaha cyo gucuruza abantu birahanirwa, iki cyaha gishobora gukorerwa mu gihugu cyangwa hanze yacyo, kandi gishobora gukorwa n’uwo mufitanye isano cyangwa mutarifitanye.

















































































































































































