RUKUNDO Eroge
Imiryango 35 yo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kigembe yateye intambwe yanga guhungabanya uburenganzira bw’umwana isezerana imbere y’amategeko.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 01 Werurwe 2024 nyuma y’uko iyi miryango yari imaze iminsi itatu ihugurwa ku kurwanya amakimbirane mu miryango no ku bahiriza uburenganzira bw’umwana na Association Mwana Ukundwa ku bufatanye na World Vision ku nsanganyamatsiko igira iti “Umunezero wuzuye mu miryango urugendo rusangiwe.”
Niyonsaba Marie umwe mu basezeranye imbere y’amategeko, avuga ko yari amaze imyaka 21 abana n’umugabo batarasezeranye, yahoraga yumva ko babana nk’indaya ariko ubu bagiye kurushako kunguka byinshi nyuma y’isezerano.
Agira ati “Twabana tumeze nk’indaya, urumva twari indaya, ntawemeraga ko umwe ari uwe undi ari uwe. Gusezerana bigiye kutugirira akamaro, ubu mbaye uwe na we abaye uwa njye. Dufite abana bakuru na bo bajyaga batubaza impamvu tutateye igikumwe. Ubu tugiye kwiteza imbere tutikanga inzitizi.”
Nambajimana Isaie na we wasezeranye, avuga ko yumvaga ari igisebo kubaho adasezeranye ndetse byari kuzajya bimubera n’imbogamizi mu guhabwa serivisi zimwe na zimwe.
Agira ati “Gusezerana bigeye kutwubaka, bigiye gutuma dukundana tunabana neza kurusha uko twabanaga binagabanye urwicyekwe ntawe ucyeka ko undi yamuta ndetse n’imitungo yacu ibe iyacu twembi.”
Ntigurirwa Jean Paul umukozi wa Association Mwana Ukundwa ku bufatanye na World Vison mu murenge wa Kigembe, Mugombwa na Kansi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bijyanye n’ubuterankunga bw’abana, kurinda no kurengera abana ndetse n’uburezi, avuga ko iyi ntambwe itewe yo gusezeranya iyi miryango itewe nyuma yo guhugura imiryango yabanaga mu macyimbirane.
Agira ati “Gusezerana ni ikimenyetso kigaragaza ko abantu babanye babyemeranyijweho, ni ho habaho n’ubusugire bw’umuryango, ni ho abana babona uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi n’ababyeyi bagakora bafite umutuzo ku byo bari gushakana. Iyo abantu babanye mu makimbirane cyangwa batarasezeranye, bigira ingaruka ku mwana kuko bituma umwe akora nkaho ari gusahura.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe, Muhire Ntiyamira David, avuga ko abashakanye bagomba kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko byubaka imiryango igatera imbere.
Agira ati “Gusezerana hari inshingano bitanga zubahiriza uburengenzira bw’umwana harimo kwiga kw’abana. Muzakomeze mubane mu rukundo no mu bwubahane, muzagire imiryango itekanye… Imiryango itarasezerana twayishishikariza gutera iyi ntambwe na yo ikabana mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Aya amahugurwa agamije kurwanya amakimbirane mu ngo atangwa ku ngo zitabanye neza, amaze kugira uruhare mu gusezeranya imbere y’amategeko imiryango 43 mu mirenge ibiri yo mu karere ka Gisagara, hakaba hatahiwe Umurenge wa Kansi.
















































































































































































