RUKUNDO Eroge
Abafite ubumuga bw’ingingo bo mu karere ka Huye bahawe amagare nk’inyunganirangingo yo kubafasha mu ngendo bakora no kuba bakora ubucuruzi bakibeshaho. Muri ibi bihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite, azabafasha kuyitabira.
Ni amagare bahawe n’Umuryango wa gikirisitu utari uwa Leta, World Vision Rwanda, ku 07 Werurwe 2024, mu nama y’inteko rusange y’abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere ka Huye yabereye mu murenge wa Ngoma.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) mu karere ka Huye, Tuyisabe Theoneste, avuga ko abafite ubumuga bw’ingingo bahawe aya amagare bagorwaga no kugera aho abandi bari ngo bamenye gahunda za Leta n’ibindi ariko ubu bikemutse.
Agira ati “Umuntu ufite ubumuga udafite inyunganirangingo aguma mu rugo, ntiyitabire inteko z’abaturage kandi dukangurirwa kuzibonekamo. Ubu ni igisubizo, tugiye kujya tujya gusenga n’ahandi turusheho gusabana n’abandi no gutera imbere. Muzitabire amatora kandi mutore neza. Byashobokaga ufite ubumuga udafite igare atari kuzabona uko ajya gutora ariko ubu azigererayo.”
World Vision Rwanda ivuga ko aya magare iyatanga mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere n’imibereho myiza y’umwana nk’imwe mu ntego nyamukuru zayo, aho azacyemura ikibazo cy’aho wasangaga ababyeyi bafite ubumuga bw’ingingo batabasha kugenda, baburaga uko bahahira abana cyangwa bajyana bimwe mu byo beza ku isoko cyangwa ngo babe bacuruza babonere abana babo ibibatunga batabavunishije.
Umujyana wa komite nyobozi y’akarere ka Huye wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere Kagabo Joseph, avuga ko bigoye kuba waha umuturage ubutumwa bwo kwiteza imbere atabashije kugera aho abandi bari.
Agira ati “Gukomeza gutera imbere kw’abafite ubumuga ni urugendo dukome, bizatworohera kujya tubabwira ibyo iterambere kuko baba bavuye hasi babashije kugera aho abandi bari. Abayobozi begere abafite ubumuga bakomeze bakore imibare dukore ubuvugizi nabo babone inyunganira ngingo. Turi mu bihe by’amatora ibyiciro byihariye murasabwa inkunga.”
Kuri iyi nshuro hatanzwe amagare 12, ane ahabwa abo igitsina gore na ho 8 ahabwa abagabo. Aya magare aje yunganira gahunda y’Akarere ka Huye yo gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo ku bafite ubumuga bw’ingingo aho umubare w’abazihabwa ugenda wiyongera umunsi ku munsi.
Mu rwego rwo kugira ngo abafite ubumuga bakomeze kubaho neza banakora siporo bahawe imipira y’amaguru 18, buri murenge uzahabwa umupira indi igahabwa amakipe y’abafite ubumuga. Muri gahunda yashyizweho na minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yo kubarura abafite ubumuga igikomeza, igaragaza by’agateganyo ko mu karere ka Huye hari abafite ubumuga basaga 9000.
Aya magare World Vison yayabonye ku nkunga, akoze ku buryo urifite ashobora gushyira umutwaro inyuma akagenda yaba uwo acuruza, atwaje undi cyangwa ahashye.





















































































































































































