Munezero Jeanne d’Arc
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, ifatanyije n’umushinga USAID Ireme, biyemeje gukemura ikibazo cy’abakozi bake cyakomeje kugaragara mu rwego rw’ubuvuzi by’umwihariko ababyaza kuko mu gihugu hose hari abagera ku 2000 gusa. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, abanyeshuri biga ububyaza bagera kuri 500 bagiye kwishyurirwa amafaranga y’ishuri muri Kaminuza eshatu z’ubuvuzi.
Iyi gahunda iteganyijwe ko izamara imyaka 5, bikaba byaratangajwe ku wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024, ni gahunda yitezweho kuzagabanya icyuho cy’ubuke bw’ababyaza bo kwa muganga.
Abanyeshuri bazarihirwa ni abujuje ibisabwa batangiye kwiga muri Kaminuza z’ubuvuzi eshatu zigenga, zirimo Kibogora Polytechinic izakira 162, Kaminuza Gatulika ya Kabgayi izakira 98 na Kaminuza ya East African Christian Universitiy izakira 240.
Umuyobozi ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima, muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Nkeshimana Menelas yatangaje ko MINISANTE yizeye ko kurihira aba banyeshuri bizafasha kugabanya ubuke bw’abakozi bo kwa muganga.
Yagize ati: “Urebye umubare w’ababyaza ni 2000, mu baturage miliyoni 13, aba babyaza ni bakeya cyane, kugeza ubu, umuganga umwe yita ku baturage bamugana 1000 nyamara bakwiye kwitabwaho n’abaganga bane. Ufashe rero abaganga, ababyaza n’abandi ni ho uvana ya rimwe bivuze ko tugomba gukuba kane. Mu myuga rero yasigaye inyuma twavugamo ababyaza kuko barakenewe ni bo badufasha kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara, bivuze ko abakeya bahari umwe arimo gukora akazi kagenewe abantu bane”.
Akomeza agira ati: “Gukemura ikibazo mu buryo burambye, ni ukongera umubare wabo kandi kongera umubare wabo ni ukubigisha; aho ni ho rero hazamo gutanga amafaranga y’ishuri mu byo twashoboye gutahura kutagira ubushobozi bwo kwishyura, ni cyo dushobora kubonera ubushobozi tukareba ko hari abantu bujuje ibisabwa kugira ngo bigire kuba ababyaza, twe tukabashyigikira muri ubwo bushobozi bakiyongera ku bafite ubwo bushobozi barimo kwiga n’uyu munsi”.
Bamwe muri abo banyeshuri bagize amahirwe yo kubona izi buruse bemeza ko babyakiriye neza kandi bazatanga umusanzu wabo uko bikenewe.
Umutoni Ange, wiga Kibogora Polytechinic akaba umwe mu banyeshuri bahawe iyi nkunga yo kwiga ububyaza avuga ko yari yarabuze amafaranga y’ishuri kandi yari afite ubwenge ariko nyuma yo kurihirwa muri gahunda y’uyu mushinga bimwongereye ubumenyi n’imbaraga ndetse bizamufasha kugera ku nzozi ze.
Ati: “Nari maze imyaka igera kuri 20 nkora, kuba ntarongereye ubumenyi ni ukubera ikibazo cy’ubushobozi, kwa muganga hari ubwo wisanga uri umwe iyo babaye benshi usanga habayeho ibibazo.”
Mporanyisenga Jean de la Paix wiga muri Kaminuza y’Itorero Anglican ry’u Rwanda East African Christian College, na we avuga ko yishimiye iyi nkunga kandi akaba yarasanze akora kwa muganga ari umu Nurse, kuba atari yarongereye ubumenyi ni ikibazo cy’ubushobozi .
Ati: “Nari maze igihe nkora kwa muganga byaranshimishije rero kuko numvaga ngize amahirwe yo kuba nakongera ubumenyi ubundi nkasubira gufasha abaturage mfite bwa bumenyi buhagije.”
Anita Asiimwe, Umuyobozi Mukuru wa USAID Ireme, yateye inkunga uyu mushinga, yasobanuye ko gutera inkunga abanyeshuri kwari ukugira ngo babubakira ubushobozi kuko abenshi bananirwa kwiga kubera ubukene.
Yagize ati: “Ni amafaranga y’ishuri turihira abanyeshuri 500, muri Kaminuza eshatu, baziga ububyaza kugira bite ku byabyeyi babyara no ku mikurire y’abana bato. Bamwe baziga imyaka itatu babone Impamyabumenyi abandi bakomeze bige bazibone nyuma y’imyaka ine”.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza y’Itorero Anglican ry’u Rwanda East African Christian College Dr. Malimba Papias, yavuze ko izi buruse zafunguriye amarembo abanyeshuri bariyongera.
Yagize ati: “Icya mbere biradufasha kongera umubare w’abanyeshuri kuko bari bake kubera ikibazo cy’amikoro, izi buruse rero zafungiriye amarembo abanyeshuri bafite inyota, ubushake, ubushobozi n’ubwenge bwo kwiga ariko bakagira imbogamizi zo kubona amafaranga.”
Uwo muyobozi yavuze ko muri Kaminuza, ubwo basinyaga amasezerano yo gutera inkunga abo banyeshuri bashya Kaminuza yari ifite abanyeshuri 800 ariko ubu bamaze kugera hafi ku 1200.
Biteganyijwe ko binyuze muri iyi gahunda ndetse n’izindi zirimo abandi bafatanyabikowrwa, u Rwanda ruzaba rufite ababyaza nibura 4000 mu myaka ine iri imbere.































































































































































































