Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari impinduka mu mikoreshereze y’imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.
Mu itangazo Polisi yashyize hanze ku wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2024, yavuze ko “Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko bitewe n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizatangira ejo kuwa 7 Mata 2024, hateganyijwe impinduka ku ikoreshwa ry’imihanda ikurikira.”
Imihanda izaba atari nyabagendwa ku Cyumweru Tariki 7 Mata mu 2024 ni uva ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali- Giporoso- Chez Lando- BK Arena- Gishushu- KCC- Sopetrade- Peage-Serena Hotel.
Undi muhanda utazakoreshwa n’ibinyabiziga bisanzwe ni uwa KCC- Ninzi- Kacyiru- Kinamba- Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali- Yamaha- Serena hotel.
Abatwara ibinyabiziga barasabwa gukoresha imihanda ya Kanombe- Busanza- Mu itunda- Kabeza- Niboye- Sonatube Rwandex- Kanogo- Kinamba- Nyabugogo.
Abashaka kujya mu cyerekezo cya kabiri bo bazakoresha umuhanda wa 12- Kigali Parents School- BK Kimironko- Kibagabaga- Akabuga ka Nyarutarama- Kagugu- Karuruma Gatsata- Nyabugogo.
Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kwakira bamwe mu bashyitsi bakuru baje kwifatanya n’abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.










































































































































































