Ikigo cya Leta Ecofleet Solutions gishinzwe kugenzura imikorere y’imodoka zitwara abagenzi cyatangaje ko kiri gutegura uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha gukurikirana bisi zose zikorera mu Mujyi wa Kigali mu gihe ziri mu rugendo.
Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Rukera Aubin, yavuze ko nyuma y’igihe gito batangiye akazi, bamaze kubona ibibazo bitandukanye mu mikorere ya bisi, bityo ko gukoresha ikoranabuhanga ari bwo buryo bwizewe bwo kubikemura burundu.
Yasobanuye ko ubu buryo bushya buzaba bugizwe n’ibice byinshi birimo camera zizajya zifata amashusho y’ibibera muri bisi zikayohereza ako kanya mu gihe imodoka iri mu rugendo.
Ati “Izo camera zizajya ziduha amakuru umunota ku wundi niba hari nk’abantu bari kwinjira badakojejeho amakarita bakishyura mu ntoki n’ibindi byose tubirebera mu cyumba cyabugenewe.”
Yongeyeho ko iri koranabuhanga rimaze gushyirwa mu modoka zirenga 300, ndetse bakaba bamaze kuvumbura amwe mu mayeri bamwe mu bashoferi bakoreshaga, nko guhindura icyerekezo cya camera zisanzwe kugira ngo zitabafatira mu makosa.
Muri iyi gahunda nshya kandi, hazashyirwamo n’utundi tumashini dushinzwe kubara abagenzi binjira mu modoka ndetse n’abishyura mu buryo bwemewe, bigamije gukumira ubujura bw’amafaranga bwakorwaga mu buryo bwo kwakira amafaranga mu ntoki.
Rukera yabisobanuye agira ati: “Utwo tumashini tuzajya dufasha kubara abagenzi bari mu modoka noneho ayo makuru ajye anifashishwa mu rindi koranabuhanga tuzazana ryo gufasha umugenzi kumenya bisi iri hafi ye aho igeze ndetse niba harimo n’imyanya. Bizatuma tunarushaho guhuza abari mu modoka n’abakojejeho amakarita. Nitubona mu modoka harimo abagenzi 80 hakojejeho 60 ntibizaba ari ngombwa ko twohereza umugenzuzi tuzaba tubireba.”
Byongeye kandi, iri koranabuhanga rizashyirwamo uburyo bwa GPS buzajya bwerekana aho imodoka iherereye, bityo bigafasha gukurikirana abashoferi batanyura mu mihanda bagenewe.
Ati “Hari aho usanga umushoferi avuga ati ko nujuje abagenzi bajya mu modoka uwaca iy’ibusamo kandi bitemewe. Hari utuntu duto duto usanga abashoferi bishyiriraho nk’aho imodoka ari iyabo, niba imodoka ifite aho inyura hari ibyapa bigomba kubahirizwa ibyo bigomba kubahirizwa.”
Rukera kandi yavuze ko hari n’abashoferi binjizaga abagenzi barenze k’umubare wagenwe, bagamije kubona amafaranga y’inyongera bayakira mu ntoki, ndetse bamwe bakishyuza imizigo mu buryo butemewe, ariko ko ibi byose bizajya bihita bigaragara ako kanya.
Kuri ubu, ibikoresho bizifashishwa muri iri koranabuhanga biracyava mu mahanga, mu gihe hanategurwa icyumba gikomeye kizajya gikurikirana imikorere ya bisi zose (control room).
Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Mata 2026, gushyira ibikoresho muri bisi no gutunganya neza icyo cyumba bizaba byarangiye, hagakurikiraho igerageza ryo kureba niba byose bikora uko bikwiye.
Nyuma yaho, hazatangizwa n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga buzafasha abagenzi kumenya aho bisi iherereye n’imyanya isigaye bayirebeye kuri telefone zabo, maze gahunda yose itangire gukoreshwa ku mugaragaro.

Ikoranabuhanga rigiye gukoreshwa mu kubara abantu mu modoka zitwara abagenzi mu mugi wa Kigali







































































































































































