Ababyeyi barakangurirwa kwigisha abana guteka indyo nyarwanda ndetse bakanakundishwa kubirya aho kubibashyira kure cyane. Ibyinshi muri ibi biryo usanga bikungahanye ku ntungamubiri ndetse binarinda indwara. Indyo nyarwanda by’umwihariko n’indyo nyafurika muri rusange, hari ibyiza yari ifite bijyanye no kuba itaragiraga amavuta menshi ngo ibere ikibazo imitsi n’umutima ku bayiriye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa –FAO, rigaragaza ko ibiribwa gakondo bisa nk’ibitakigaragara kandi byuje intungamubiri bikaba n’umwihariko ku Rwanda. Risaba bibaye byiza byakwitabwaho kuko ari n’inzira yo kurwanya inzara.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyateguwe n’iserukiramuco nyafurika ribera i Kigali ryiswe Kigali Triennial, aho bagaragaza ko indyo gakondo y’Abanyarwanda yari ikize ku byubaka umubiri, ibiwukomeza n’ibirinda indwara ariko ikibabaje ari uko muri iki gihe isa n’iyacyendereye. Basaba ko yagarurwa ariko nanone abantu bakamenya kuyitegurana isuku.
Abahanga mu gutegura amafunguro bavuga ko na byo ari ubugeni kubera ko bisaba kuyatunganya, ukayatunganyiriza ku bintu bisukuye kandi no kuyavanga bigakorwa gihanga kugira ngo buri bwoko bw’ibyo umubiri ukeneye ngo ubeho neza biyabonekemo.

Aba bahanga bavuga ko kimwe mu bibazo bihari ari uko usanga ababyeyi benshi na bo ubwabo batakikoza indyo nyarwanda ndetse bigatuma badashobora no kubikundisha abana babo cyane ko no kubigisha guteka kuri iki gihe usanga ari ikibazo. Gukundisha abana indyo nyarwanda no kubigisha guteka hakiri kare bikwiye kujya mu bintu by’ibanze.
Bamwe mu bakora umwuga wo gutunganya amafunguro icyo bahurizaho ni uko ari ngombwa ko amafunguro nyarwanda yongera guhabwa agaciro.
N’ubwo hari ibihingwa gakondo byacitse cyangwa biri hafi gucika, abo bahanga mu mitekere iboneye basaba ko ibiribwa nyarwanda byagombye kuzirikanwa.
Iraguha Angélique ukorera i Musanze muri Singita Lodge akaba n’umushefu mu bijyanye no gutegura amafunguro avuga ko indyo nyarwanda gakondo ari ingirakamaro mu kurinda ibibazo by’umubiri birimo n’umuvuduko w’amaraso.
Agira ati” Kugira ngo indyo nyarwanda ibe umuco, ni uko ari ngombwa ko ababyeyi batangira kuyitoza abana bakiri bato, kuyibakundisha ndetse no kubigisha guteka hakiri kare ni bura iby’ibanze”
Akomeza avuga ko byose bihera mu ngo kandi umuntu ari ibyo arya, ibyo ushyira mu nda ni byo asa nabyo. “Umuntu yakabaye yitwararika ku byo arya akita cyane ku ngaruka bigira mu mubiri we. Biragoye ko wasaba umuntu guteka impengeri atazi no gushigisha igikoma. Birakwiye ko dukwiye gutangira gutoza abana guteka.”

Ababyeyi barasabwa kudashyira abana kure yabo kuko iyo umushyize kure no kumwigisha ibyo byo kurya nyarwanda bizagorana. Nk’ababyeyi b’abanyarwanda banafite amakuru menshi kurenza abakiri bato bakwiye kujya bafata umwanya bakabigisha ndetse bakanarwerekera bya biryo azi, abashe kubyigsha abakiri bato bamenye uko kera baryaga kandi anabihuze n’igihe turimo, amenye uko batekaga niba ari mu nkono zibumbye amenye n’uko bashobora kubiteka mu isafuriya. Uruhare rw’ababyeyi ni runini cyane mu kumenyekanisha indyo gakondo ku bakiri bato.
Indyo nyarwanda ifite intungamubiri kurusha ibyo bakoresha ubungubu, ibiryo bisabwa gutekwa witonze kandi ukabiha urukundo na ho ubungubu babiteka bihuta wabirya ukumva ntibiryoshye bigatuma hari n’ababyanga
Mugenzi we Sindayigaya uzwi ku izina Chef Rama, na we avuga ko indyo nyarwanda iba ikize ku myunyungugu n’ibindi bintu by’ingenzi ku mubiri w’umuntu ariko ikibazo kikaba icy’uko abantu bitwa ‘abasirimu’ bumva ko indyo nk’iyo ari iy’abatarize batuye mu cyaro.
Yagize ati “Abanyarwanda baratandukiriye bava ku ndyo nyayo ahubwo bakajya mu ndyo itari nyayo. Ubu turi kugarura bya biryo byari byaribagiranye nk’inkori, impengeri, impombo; ibyo ni ibintu dusanganywe ariko nanone abantu badatekereza ko byazanwa ku meza. Icyo turi gukora ni ukongere kubikangurira abantu bakumva ko bikwiye kuribwa kuko hari n’ibyo usanga birinda indwara.”

Akmeza avuga ko abahinzi bakwiye kubishyiramo imbaraga kuko n’ababiteka ntibabiteka batabibonye ku isoko. “Birasaba ko bihera hasi ku bahinzi bumve ko batazabura aho babigurisha aho kugira ngo yumve ko agomba guhinga ibyo agomba kujyana hanze guha abanyamahanga. Ikindi dukwiye kumva ko twazamura ubukerarugendo bushingiye ku ndyo nyarwanda, bizafasha u Rwanda kwamamara nyuma y’isuku, nyuma y’umutekano, nyuma y’uburyo abanyarwanda batuje. Indyo nyarwanda na yo ikwiye kuza ku ruhando mpuzamahanga.”
“Abantu bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko indyo nyarwanda atari ibiryo bibi, ibyo abonye atari bubonera izina abyita ibinyarwanda ariko siko bimeze. Ibiryo ni umuco kandi iyo bitetse neza bigaragara neza bikanaryoha ku buryo wabyegeranya n’ibindi by’ahandi ugasanga ibiryo nyarwanda bifite ijambo. Icyo dusaba abanyamahoteri n’amaresitora nibagerageze izi ndyo bazihuze n’igihe tugezemo byanze bikunze nta muntu uzabura icyo arya.”
Ibi ariko ngo bikwiye guhinduka, abantu bagasubira ku ndyo gakondo kuko nta ngaruka igira iyo iteguwe neza kandi isukuye.
Dr Christine Mukantwalri, umukozi wa FAO ushinzwe ibijyanye n’imirire, avuga ko ibiribwa Abanyarwanda bakundaga kurya birimo uburo, isogi n’ibindi byagaruka ku meza y’ibiribwa cyane ko byiganjemo intungamubiri.
Agira ati “Hari ibyo kurya byagiye bicika bitakigaragara ku masoko; dushaka kubwira Abanyarwanda ko hari ibiryo byacitse kandi byari bifite akamaro kanini, ibyo birimo isogo, isogi, uburo, kandi bifite aho bihuriye n’umuco wacu. Ikindi bifite intungamubiri kandi byiganjemo imyunyungugu ndetse n’ibindi umubiri ukeneye.”
Yongeyeho ko ibihingwa gakondo biri mu byihanganira imihindagurikire y’ibihe, bityo ko byafasha Abanyarwanda guhangana n’inzara baterwa n’iyangirika ry’ibihingwa riterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Dr Mukantwari avuga kandi ko ibi bihingwa bisa nk’aho bitacyitaweho kandi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gifite imbuto yabyo, asaba buri muhinzi gushishikarira gusaba imbuto.
Iserukiramuco Nyafurika Kigali Triennial rihuje abanyabugeni 200 baturutse mu bihugu 25, buri gihugu cyerekana uko umuco w’iwabo uteye, icyo abantu bawigiraho n’uburyo uwo muco ubanye n’iyindi iranga Abanyafurika.
Munezero Jeanne d’Arc














































































































































































