Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire y’abana bato (NCDA) cyasabye ababyeyi guhindura imyumvire bakohereza abana babo mu bigo mbonezamikurire aho kubiriza mu muhanda. Kigaragaza ko hari ababyeyi bamwe bohereza abana muri izo ngo ntibabakurikirane, ahubwo bakabiharira ababitaho nk’aho bo atari ababo.
Iki kigo kinavuga ko ikibazo cy’igwingira gikomeye hano mu Rwanda kandi gihangayikishije, abaturage bagasabwa kuzamura imyumvire no kubigira ibyabo, ku buryo bita ku bana babagaburira indyo yuzuye ndetse bakanayoboka ingo mbonezamikurire y’abana bato zizwi nk’amarerero. Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu bushakashatsi ku bwiyongere bw’abaturage n’ubuzima (DHS) igaragaza ko abana 33% bari munsi y’imyaka itandatu bagwingiye biturutse ku kutitabwaho uko bikwiye n’ababyeyi.
Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe Imbonezamikurire y’Abana Bato (ECD Day) mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zishinzwe kwita ku bana, aho inshanganyamatsiko yagiraga ati “Hehe n’igwingira, Umwana utagwingiye ishema ry’umubyeyi”.
Mu kurwanya ikibazo cy’igwingira Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gushyiraho ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECDs), aho abana bitabwaho bahabwa indyo yuzuye muri aya marerero.
Ubuyobozi bwa NCDA buvuga ko amarerero ari kimwe mu bisubizo byo kugabanya abana bagwingira bakiri munsi y’imyaka itandatu, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwo rugaragaza ko nubwo amarerero yaje ari igisubiza mu kurwanya igwingira ariko hakigaragaramo n’ibibazo bitandukanye bijyanye no kurinda no kurengera umwana n’isuku n’isukura.
Ndetse hanagaragajwe ko abana bafite ubumuga bajyanwa mu ngo mbonezamikurire bahura n’ikibazo cy’uko bahabwa ibiryo batabasha kurya.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA Ingabire Assoumpta, agaragaza ko igwingira ari ikibazo kigihangayikishije aho imibare igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bari ku ijanisha rya 33% bagwingiye mu gihe mu Mujyi wa Kigali abagwingiye ari 22%.
Asaba kandi ababyeyi ko kugira ngo iri gwingira ricike ari uko ababyeyi bajyana abana mu marerero kugira ngo bitabweho ariko kandi bakanita ku mwana kuva agisamwa kugera agejeje imyaka ibiri (Iminsi igihumbi).
Agira ati: “Ababyeyi rwose ni ugukomeza kubibumvisha kandi kumuvana mu rugo akamujya mu irerero ni byiza, kandi akitabwaho. Ni byiza kandi umutekano we uba ucunzwe neza. Ni ugukomeza kubisobanurira abantu bakongera imyumvire cyane cyane iyo twitaye kuri ya minsi igihumbi, ababyeyi tubakangurira kwisuzumisha inda uko bisabwa.”
Umuyobozi ukuriye ishami y’ubushakashatsi muri RGB, Dr Félicien Usengumukiza agira ati “Urebye ibibazo bigaragara muri za nkingi eshatu dupima ku bijyanye n’ingo mbonezamikurire. Inkingi yo kurinda no kurengera umwana ni yo twabonye iri hasi n’indi y’isuku n’isukura cyane cyane ku bikorwaremezo by’amazi n’ubwiherero.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, avuga ko mu Mujyi wa Kigali hari ingo mbonezamikurire zisaga 1550 ndetse zicyiyongera mu rwego rwo kwegereza abana gahunda z’uburere buboneye.
Uwamahirwe Chantal, Umuturage utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kuba yarohereje abana be mu marero byamugiriye akamaro anashishikariza n’abandi babyeyi kubikora.
Agira ati: “Mbere iyo umukozi yabaga yagiye nkabura aho nsiga abana nabasigiraga abaturanyi cyangwa nkanasiga hanze aho nkababwira ngo bakine n’abandi, hakaba ubwo nza nkasanga inzara yabishe, izuba ni uko baryamye ku muryango; ariko aho naje gufatira umwanzu nkabohereza mu irerero byaramfashije ntibongeye gusigara ku gasozi mbona bifasha cyane.”
Uyu muturage ariko avuga ko kujyana abana mu bigo mbonezamikurire, na bo bahakura ubumenyi mu gutegura indyo yuzuye y’abana kubera ko baza kwigira kuri ibi bigo mbonezamikurire uko bategura ifunguro ry’umwana.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Uwamariya Velentine, asaba abafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange gukora ibishoboka byose bagashyigikira gahunda ya Leta yo kwita ku mikurire y’abana hirindwa ko bagwingira.
Agira ati: “Iyo umwana yahawe serivisi akura neza, kwita kuri iyi gahunda bisobanuye kugira umuryango mwiza, Umunyarwanda mwiza kandi ufite iterambere ryiza, ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwita ku minsi igihumbi y’umwana.”
Ikigo gishinzwe guteza imbere Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato mu Rwanda (NCDA) igaragaza ko ibigo mbonezamikurire by’abana bato byagiye byubakwa ahantu hatandukanye ndetse n’ibikorera mu miryango.
Kuri ubu hari ibigo 23 bikorera aho abantu bakorera (Work Based ECDs), ingo mbonezamikurire 77 z’icyitegererezo, ingo 3 898 (ECDs) zishamikiye ku mashuri, ingo 1 992 zegereye abaturage, mu gihe ibigo mbonezamikurire bikorera mu ngo z’abaturage ari 25 179 byubatswe kugira ngo iri gwingira mu bana bakira bato ryirindwe.

















Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































