Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abafite ubumuga bw’ingingo barasaba kongererwa uburyo buborohereza muri serivisi z’ingendo

Munezero Jeanne d’Arc

Abantu bafite ubumuga bw’ingingo mu Rwanda, basaba Leta n’abakirore ko  gutumiza imodoka zitwara abagenzi ndetse no kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda n’inyubako, na bo bakwiye gutekerezwaho cyane, bagashyirirwaho uburyo buborohereza kugera kuri serivisi bakeneye.

Mu kiganiro abantu bafite ubumuga bw’ingingo bagiranye n’Ikinyamakuru Panorama.rw, bavuga ko nubwo batagihabwa akato mu miryango ndetse n’ahandi hatandukanye, ariko hakiri gahunda zimwe na zimwe usanga badahabwaho umwanya kandi ari kimwe mu byabageza ku iterambere ry’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Bamwe muri bo bavuga ko kuba batabasha kujya aho bashaka hose kubera imbogamizi zo kuba nta modoka ziboneka ziborohereza mu ngendo zabo, bumva ari nko kwamburwa uburenganzira bwabo akaba ari kimwe mubibaheza mu bwingunge.

Lt (Rtd) Joseph Sabena, wo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, avuga ko kuba imodoka zitagira aho abantu bafite ubumuga, cyane cyane abakoresha utugare, banyura bituma bihamira mu rugo kandi na bo bakagiye aho abandi bari.

Agira ati “Mu by’ukuri njyewe mbona biriya ari ukubuzwa uburenganzira, kuko usanga ntaho wajya udafite ugusunika kandi aba bakeneye kwishyurwa, rimwe na rimwe ukaba utanayafite. Iyo ugeze ku modoka ntibyoroshye kuyurira kuko ntibateganyije ahanyura igare. Mu gihe hataraboneka imodoka zadufasha kugenda ndetse n’imihanda itworohereza nk’uko bikwiye, ingendo turazireka.”

Akomeza agira ati “Bituma duhera mu nzu. Numva rero abatumiza imodoka bakwiye kujya badutekerezaho, bakibuka ko natwe dukeneye kuzigendamo, bakazana izifite uburyo butworohereza natwe.”

Mukamana Speciose wo mu murenge wa Kagarama, mu akarere ka Kicukiro, avuga ko aterwa isoni no kwibona aterurwa kugira ngo abone uko ajya muri bisi, kuko nta nzira cyangwa uburyo bwateganyijwe bworohereza abafite ubumuga bw’ingingo kwinjira mu modoka zitwara abagenzi.

Agira ati “Kuri ubu iyo ntafite amafaranga ya moto n’ishuri ndarisiba, kuko nterwa isoni no kwibona banterura kugira ngo mbone uko jya muri bisi. Iyo unagezemo ugasanga ntaho igare rijya. Iyo habaye ikibazo naryo ndaryishyurira. Mu gihe ntafite amafaranga ya moto, mpitamo kwigumira mu rugo. Turasaba leta ko yabitekerezaho imodoka zidufasha zikaboneka ari nyinshi natwe tukajya tubasha gutega nk’uko tubyifuje.”

Karangwa François Xavier ni umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta irengera abafite ubumugavuga mu guharanira imibereho myiza no kurwanya SIDA –UPLS (The Umbrella of Organizations of Persons with Disabilities in the fight against HIV&AIDS and for Health Promotion). Avuga ko umuntu ufite ubumuga aba afite uburengazira ku ngendo ariko ikigaragara ari uko bidakorwa.

Akomeza avuga ko ibyo biterwa n’uko hari abagenzi batazi uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga kuko akenshi usanga n’aho bagenewe abandi bahiyicarira shoferi yabahagurutsa bikavamo intonganya.

Agira ati “Hari ikibazo cy’ubumenyi buke ku bakora transport no ku bagenzi. Ikindi ni uko n’amategeko adakurikizwa nk’uko bikwiye, ndetse hari n’adahari kandi yakagombye kuba ahari. Uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ntibwubahirizwa nk’uko bikwiye, kuko imodoka ziba ziri hejuru kugira ngo ageremo ni ikibazo; bisaba kumuterura. Kumuterura rero ni ukubangamira uburenganzira bw’umuntu. Ibaze nko kubona uri umuntu w’umubyeyi abantu utazi bari kuguterura! Nubwo baba baguhaye serivisi ariko ntibikuraho ko ubangamirwa. Icyari cyoroshye ni uko umuntu agenda yicaye mu ntebe yabugenewe nk’abandi ndetse akabona n’aho ashyira akagare ke, yajya gusohoka bakamanura ahabigenewe akanyuraho n’akagare ke akikomereza urugendo rwe.”

 Akomeza avugo ko icyo basaba leta ari uko yakora amategeko na politike ku rwego rw’igihugu abayobozi babishinzwe bakigisha abashoferi ndetse n’abandi uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, kandi hakaba ubufatanye bw’inzego zose, byafasha abantu bafite ubumuga kwisanzura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga –NCPD (The National Council of Persons with Disabilities), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko mbere ya byose bishimira ibimaze gukorwa kandi banizera ko n’ibindi bizakomeza kugenda bikorwa,  kuko hari bisi zari zaraje zajyaga zorohereza abantu bafite ubumuga n’ubwo zidahagije, ariko bizera ko hazakomeza kugenda haza n’izindi bakurikije politike yari ihari bikareka kuba mu mujyi wa Kigali gusa, zigakwira n’ahandi.

Agira ati “Tugiye gukomeza kureba niba koko iyi gahunda yarakomeje gushyirwa mu bikorwa nk’uko yari ihari niba iziri gutumizwa zibyubahiriza ndetse tuzanakomeza kuganira n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakomeze hubahirizwe iyo gahunda yashyizweho, ubundi hakabaho kwibutswa ba rwiyemezamirimo na bo ko izo bazajya batumiza zikwiye kuba zubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.”

Akomeza agira ati “Twufiza ko imodoka zitumizwa zizajya zorohereza abantu bafite ubumuga kandi ntibibe mu mujyi wa Kigari gusa ndetse zigakwirakwizwa n’ahandi hose. Zajya zibafasha ku buryo batarindira abasunika cyangwa guterurwa, gusa twizeye ko mu gihe kiri mbere bizajya byikora. Zihari ku bwinshi, ibi byaba ari igisubizo cyakagombye kuboneka mbere y’imyaka itanu.”

Ibarura Rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2022, ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391,775; ni ukuvuga ko ari 3,4% by’abaturage bose bari mu Rwanda. Abagore ni 216,826 na ho abagabo bakaba 174,949. Muri uyu mwaka wa 2023 harakorwa ibarura rizagaragaza neza imibare nyakuri y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities