Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri mu mwaka wa 2022

Minisiteri y’Uburezi -MINEDUC, ku bufatanye n’inzego zitandukanye ikomeje urugendo rwo gushaka umuti urambye ku kibazo cy’abana bata ishuri aho imibare yo mu 2022 yerekana ko 177.119 barivuyemo mu gihugu hose.

MINEDUC irakora ubukangurambaga ibinyujije mu mushinga #ZeroOOSCProject ugamije gufasha abana bose kutongera guta ishuri ndetse no kurisubizamo abaritaye.

Nyuma yo kunyura mu Ntara y’Amajyepfo, iyi gahunda ku wa 27 Gashyantare 2024, yakomereje mu Burasirazuba.

Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe Politiki y’Uburezi, Rose Baguma, yabwiye Radio Rwanda ko ikibazo cy’abana bata ishuri gikomeye kandi gihangayikishije igihugu muri rusange. Ati “Ubu turi ku 8%, ni abana benshi ugiye mu mibare.’’

Imibare y’abana bata ishuri yari 177.119 mu 2022 ndetse hari gukorwa ubushakashatsi bushya bwo kureba aho igeze kuri ubu.

Baguma ati “Ikigiye gukurikiraho, tugiye gusubira inyuma turebe uko uyu munsi bihagaze gute, nitumara kumenya iyo mibare neza no kumenya aho abana bari neza, ni ho dutangira gahunda zo kubasubiza mu ishuri.’’

Ibibazo bikomeye bituma abana bata ishuri byiganjemo ibishingiye ku mubano w’abagize umuryango nk’amakimbirane n’ababyeyi batita ku burezi bw’abana babo.

Baguma ati “Abarenga 85% batugaragarije ko ari ibibazo bituruka mu ngo, hari abavuze ku bibazo by’ubucucike mu ishuri, ingendo ndende n’ibindi.”

Yagaragaje ko umuti kuri iki kibazo ukwiye gushakirwa mu guhuza imbaraga z’inzego zose.

Ati “Umuti woroshye ni ubufatanye, aba bana ni bande, bari he? Uzabimenya wa mbere ni uriya muntu uri hasi, ni mutwarasibo, ni mudugudu, ni umujyanama w’ubuzima, n’abandi bakorana n’inzego z’ibanze. Nitumenya impamvu, ni bwo tuzafatanya gukemura impamvu zitera abana kuva mu ishuri.’’

#ZeroOOSCProject ni umushinga uzamara imyaka itanu ndetse biteganyijwe ko uzakorera mu turere rwose tw’Igihugu, hagamijwe gusesengura ibibazo bigize ipfundo ryo guta ishuri kw’abana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities