Impuguke ku buzima bwo mu mutwe zitanga inama ko abafite ibibazo byo mu mutwe bakwiye gufatwa kimwe n’abandi ntibahabwe akato.
Impuguke mu buzima n’ubuvuzi bwo mu mutwe, Dr. Chrystome Hitimana umuganga muri Solidminds Clinic atanga inama zo kudaha akato abafite ibibazo bishingiye ku ndwara zo mu mutwe, ahubwo bakababa hafi bagashaka uko babavuza kuko biba bishoboka bakira.
Ibi uyu muganga yabigarutseho ku wa 11 Ukwakira 2023 mu kiganiro na Panorama ubwo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye habaga inama igamije kuganira n’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutw, Clinical Psychology, binyuze mu ihuriro ryabo ku bufatnye na Solidminds Clinic n’ibigo binyuranye hagamijwe kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe.
Dr Hitimana agira ati “Ikibazo dukwiye kwirinda ni uguha umuntu akato no kumuvugaho amagambo mabi. Aho kugira ngo umuntu umwambure ubumuntu kuko arwaye, wakwegera abavura cyangwa mukishyira hamwe mukamujyana kwa muganga, ntimuhe akato urwaye kuko biba bishoboka ko yavurwa agakira. Hari abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bagiye bahohoterwa, uriya muntu si uwo guhohoterwa ni uwo gufashwa. Umuntu urwaye aba afite uburenganzira nk’ubw’abandi.”
Bimwe mu bimenyetso by’agahinda gakabije harimo kunywa ibiyobyabwenge, gutakaza ikizere cy’ahazaza n’ibindi.
Abarokotse Jenoside n’ababakomokaho babonye abo baganiriza ibyabayeho byafasha
(Intergenerational Trouma) ni ihungana rigererekanyijwe mu bato n’abakuru cyangwa mu binyejana binyuranye ikibazo kigaragara cyane mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ababakomokaho.
Dr Hitimana agira ati “Abenshi bafite ihungabana, mu bintu byinshi bifasha mu kurwanya ihungabana, gushyiraho amashyirahamwe abahuza bakaganaira no gushaka abantu babagira inama. Ntidusangiza abadukomokaho ihungabana gusa tubasangiza n’ubudaheranwa. Ni byiza ko umuntu abanza kwiyubaka akazubaka n’abamukomokaho. Kugira ngo wubake ubudaheranwa ni ngombwa ko uba wateye intambwe kugira ngo ufashwe.”
Umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe kuri iyi nshuro ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubuzima bwo mu mutwe ku rwego mpuzamahanga ni unurenganzira bwa muntu.”
Rukundo Eroge























































































































































































