Abaturage bo mu karere ka Gisagara umurenge wa Ndora bizihije umunsi mukuru w’umuganura basabwa kurangwa n’ubumwe birinda guheranwa n’amateka.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 04 Kanama 2023, ubwo mu karere ka Gisagara kimwe no mu gihugu hose hizihizwaga umunsi mukuru w’umuganura, muri aka karere wizihirijwe mu murenge wa Ndora.
Uwayezu Cancilda wavuze nk’utaraherwanwe n’amateka Igihugu cyanyuzemo akabasha gukora akiteza imbere, afite inyubako igeretse, asaba abaturage ba Ndora gukunda gukora.
Agira ati “Twishimire ibyagezweho, duharanire kwiteza imbere no guteza igihugu cyacu imbere, dukore, ubu turi kwishimira ibyo twakoze, twarahinze amasaka yareze.”
Musangamfura Eric avuga ko nk’urubyiruko, yabashije kwitabira umuganura akanahabwa impanuro zo kurangwa n’ubumwe no kudaheranwa, ari ibyo agaciro, asaba bagenzi be gukomeza ubumwe.
Agira ati “Kwizihiza umuganura tugasangirira hamwe ni byiza cyane, hari n’abo tuba twaraburanye tukabonana. Ni byiza kurangwa n’ubumwe ntiduheranwe n’amateka, tugakomeza kwiteza imbere; dukomeze tubiharanire.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ubumwe no kudahenwa.
Agira ati “Abanyarwanda dushishikarizwa kwibumbira hamwe kugira ngo twubake u Rwanda twifuza, dukomeze dushyire hamwe, turangwa n’ubudaheranwa n’izindi ndagagaciro umuganura usigasiye.”
Uyu munsi mukuru w’umuganura ufite imizi mu mibereho y’abakurambere bacu aho wihizizwaga, ababyeyi baganuza abana babo n’abana bakabikora uko hakanaganuzwa abatarejeje. Uyu munsi ukaba warizihizwaga haribwa imbuto nkuru z’u Rwanda zeze, arizo uburo, isogi n’umutsima w’amasaka.
Uyu munsi mukuru wizihizwa buri mwaka ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama. Uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, Isoko y’Ubumwe n’ishingiro ry’Ubudaheranwa”.
Mu karere ka Gisagara uyu munsi mukuru wizihijwe abana bahabwa amata n’ibyo kurya, haganuzwa umubyeyi ugeze mu zabukuru utarabashije guhinga ndetse hanaba n’ubusabane bw’abaturage b’umurenge wa Ndora basangira amarwa, ibigori n’ibindi.








Rukundo Eroge









































































































































































