Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamakuru basabwa gufasha abaturage kugira ubumenyi bwo kwita ku menyo

Ku bufatanye hagati y’Umuryango Nyarwanda urwanya indwara zitandura “Rwanda NCD Alliance” n’umushinga SOS, ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu kanwa (SOS Healthy Teeth for Life project), abanyamakuru bongererwe ubumenyi ku ndwara z’amenyon’uburyo zakwirindwa, basabwa gufasha abaturage kuzamura ubumenyi u kwita ku menyo yabo no kwirinda indwara zikunze kuyibasira.

Ubwo abanyamakuru bahabwaga amasomo karishyabwenge ku ndwara z’amenyo ku wa 15 Werurwe 2023, muri SOS Children’s Villages-training Centre Kacyiru, mu karere ka Gasabo, bibukijwe ko bagera ku bantu benshi, bityo ubumenyi bahawe bagomba kubugeza ku babakurikira mu bitangazamakuru bakorera.

Mukabahire Beatha, ni umuyobozi ushinzwe umushinga wo kwita ku buzima bwo mu kanwa muri SOS. Avuga ko abantu bakwiye kumenya uko bakwita ku menyo yabo ariko cyane cyane bagahera ku bana.

Agira ati “Twashyizeho umushinga wo kwita ku menyo ariko tugahera ku bana, niyo mpamvu tuba twabahamagaye nk’itangazamakuru kugira ngo tubahe amakuru, kuko tuzi ko mushobora kugeza ubutumwa ku bantu benshi kubera ko twe ubu ntitwari twabasha gukorera mu turere twose.”

Akomeza avuga ko bakomeje gahunda yo kubigeza kuri bose aho bigiye kuzashyirwa mu mashuri abana bakajya bogereza amenyo ku ishuri ndetse bagashyiraho n’uburyo abakora mu nzego z’ubuzima na bo babona amakuru ahagije ku menyo.

Ati “Biracyari muri gahunda yo gushyirwa mu bikorwa ku buryo byashyirwa mu mashuri abanyeshuri bakajya bogereza amenyo ku ishuri, kuko umushinga ugomba kuba ihera ku bana bato ndetse hagashyirwaho n’urubuga rwanyuzwaho amakuru yabyo ku buryo abakora mu nzego z’ubuzima bajya bayasangaho.”

Mukabahire avuga indwara zo mukanwa zigomba kwitabwaho cyane ko zifite aho zihurira n’indwara zitandura.

Agira ati “indwara zo mu kanwa zifite aho zihurira n’indwara zitandura nka diyabete, kubera ko na yo iri mu biterwa n’isukari kandi amenyo na yo yangizwa n’isukari, izi ndwara z’amenyo iyo uzirwanyije uba urwanyije n’izindi ndwara zitandura.”

Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko biyishimiye aya mahugurwa bahawe bitewe nuko hari byinshi batari bazi, ndetse ko basanze ibyo bari bazi bimwe bitari ukuri, kubera ko nta makuru ahagije bari babifiteho, ndetse bemera ko bazageza ubutumwa ku bandi.

Mu byo bigishijwe harimo uko amenyo amera kuva ku mwana muto ukivuka,  uko akuka, uko amera amenyo kugeza akuze, ibitera uburwayi bw’amenyo  ndetse n’uko yakwitabwaho akarindwa uburwayi, n’ibindi bitandukanye.

SOS Children’s Villages, yatangiye mu 1979 itangirira mu mujyi wa Kigali, kuri ubu ikaba ikorera mu turere 14 two mu Rwanda, igakorera mu bihugu 138, mu mibare iheruka kugaragazwa mu mu kwezi kwa 12, 2023, igaragaza ko SOS ikorana n’imiryango 750,000 iyo miryango ikaba igizwe n’abana 124,000.

Namusisi Elyvanie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities