Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamakuru bibukijwe uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, bahuguwe mu gihe byagiye bigaragara ko hari abitwaza imyanya n’ubushobozi bafite bagakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubwo aya mahugurwa yatangizwaga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo Rwanda (ARJ), Emmanuel Habumuremyi, yavuze ko nta munyamakuru wakwirengagiza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihari kandi rifite abo ryagizeho ingaruka.

Ati “No mu itangazamakuru iki kibazo kirahari niyo mpamvu rero hagomba kubaho impinduka, uburengenzira bwa muntu bukubahwa, abagore n’abakobwa bagakora umwuga wabo mu mudendezo, bityo abahohoterwa bakihutira kubivuga. Aha twemeranye ko hari umurongo ntarengwa.”

Abanyamakuru bitabiriye iki gikorwa basabye ko habaho gutandukanya ihohoterwa rishingiye ku gistsina n’ibiganiro, imyitwarire runaka umugabo yagirana n’umugore cyangwa umukobwa basanzwe bakorana.

Gusomana, gukoranakoranaho, guhora wicira umuntu ijisho, kumuhobera bya hato na hato hatarimo ubwumvikane ku mpande zombi bishobora kuba intandaro ry’ihohoterwa bwite rishingiye ku gitsina.

Ntabwo ari ibyo gusa, ari no gusaba umukobwa cyangwa umugore igitsina mu buryo bwigaragaza witwaje ko ari munsi yawe, rimwe ashobora kukiguha cyangwa yaba ari intwari akakwima bityo akemera gutaka akazi.

Umwe mu banyamakuru witabiriye aya mahugurwa, yagize ati “Bijya bibaho kenshi umuntu akajya agushotora buri gihe bitewe n’umwanya we cyangwa n’icyubahiro umufitiye, ukajya umugendera kure, ugatinya kuba wamurega.”

Peace Hillary Tumwesigire, wahuguye abanyamakuru, yavuze ko harimo inyigo irimo gukorwa igamije gushinga urwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu itangazamakuru ku rwego rw’igihugu.

Ati “Birazwi ko hari inzego nyinshi z’ubuyobozi zivugwamo ikibazo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho usanga umukoresha ahora aha amahirwe ya hato na hato umuntu umwe yo kujya mu butumwa bw’akazi, akamutumira kujya gusangira ariko afite icyo yishakira. Aho niho duhera dukangura nyir’ubwite -victim, kugira imbaraga zo kwirwanira.”

Tumwesigire akomeza avuga ko n’ubwo gukusanya ibimenyetso by’iri hohoterwa bikiri ikibazo, nta kabuza ko nta kwihangana bigomba kubaho mu gihe cyose umunyabyaha afashwe.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’imyambarire y’abakobwa rimwe na rimwe ishobora kuba intandaro yo guhohoterwa kwabo, Tumwesigire yavuze ko nta muntu ugomba guhohoterwa kubera imyambarire ye.

Ati “Nta tegeko runaka rihana imyambarire mu Rwanda, ahubwo igikenewe n’uko habaho amabwiriza y’ikigo agenga uburyo abakozi bajya bambara.”

Kugeza magingo aya, biracyagoranye kugira ngo ibimenyetso by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigaragazwe, ariko ihungabana ryo rirahari kandi ririvugira.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities