Hatangizwa ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije, ku wa 13 Kanama 2018, mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, yasabye abanyamuryango kutarangwa n’amagambo ahubwo bagomba gushyira imbere ibikorwa.
Ngarambe Francois, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza, ubutumwa bagenewe n’Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atsindagira ko kugira ngo igihugu gitere imbere hagomba kwimakaza ibikorwa aho gushyira imbere amagambo.
Ngarambe yagize ati “Aho tuva murahazi, aho tujya na ho ntabwo ari hafi ariko haragendeka. Ubwo nidufatanya nk’uko twabikoze kugeza ubungubu tuzagerayo ntakabuza. Tuzagerayo ntawe usigaye inyuma kandi tuzagerayo twihuse.”
Ngarambe akomeza avuga ko iyo umuntu arebye ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza, bitanga icyizere ko nibakomeza gufatanya bagatizanya umurindi bazagera aho abanyarwanda bifuza kugera,
Yasabye ko abanyarwanda bakwiye gucika ku ngeso mbi zo kumva ko bagomba guhora bategereje ak’imuhana, anagaruka ku kwifatanya kw’imitwe ya Politiki. Agira ati “Ibyo rero bisaka ko tugira inzego zikomeye kandi zifatanya. Ni yo mpamvu …urutonde rw’abakandida depite bafatanya kandi mugomba kubahundagazaho amajwi kugira ngo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abone inteko ikomeye itora amategeko atubereye twese….
Kugira ngo tujye aheza turasabwa twifuriza buri munyarwanda kandi afitiye uburenganzira twese twavana amaboko mu mufuka tugakora, amagambo makeya kandi ibikorwa byinshi, byiza kandi binoze kandi bikozwe ku buryo byihuse.”
Avuga ko hagomba kujyaho amategeko aboneye arengera ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda, arengera ubukungu, imiyoborere, imibereho myiza n’ubutabera. Kugira ngo gahunda FPR ifitiye abanyarwanda zizagerweho ni uko abanyarwanda ubwabo bagomba kugira indangagaciro yo kwigira, n’indi yo kwihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga kandi ntawabigeraho ari wenyine kuko buri wese aba agomba gushyiraho ake.
Yabasabye kandi kwigirira icyizere, kukigirira abanyarwanda no kukigirira Umuryango FPR Inkotanyi, byose bikaba bisaba inzego zose uhereye ku nzego z’ibanze gukomeza kuba intangarugero mu bikorwa no mu myitwarire.
Abasaba ko muri iki gihe cyo kwiyamamaza bagomba kurangwa n’ubwitonzi, no gusobanurira buri wese ko bamutezeho amajwi. Avuga kandi ko abataragiye ku rutonda batanenzwe ahubwo ari uko intumwa zigira umubare, ahubwo biterwa n’icyo amategeko ateganya ariko kandi bashobora no gutumwa mu yindi mirimo.
Muri manda ziheruka, Umuryango FPR Inkotanyi ni wo wari ufite ubwinganze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu matora yo mu mwaka wa 2003, FPR Inkotanyi yatsindiye imyanya y’abadepite 40 muri 53 ihatanirwa n’amashyaka n’abakandida bigenga, PSD ibona imyanya irindwi; PL itandatu.
Bigeze mu 2008, FPR Inkotanyi yabonye imyanya 42 na ho PSD itsindira irindwi. Muri manda y’Umutwe w’Abadepite washeshwe ku wa 9 Kanama 2018, FPR Inkotanyi yari ifitemo Abadepite 41; PSD yatsindiye irindwi, PL ifite itanu.
Rene Anthere Rwanyange

Musoni James na Gasamagera Wellars ba Komiseri muri FPR Inkotanyi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza (Ifoto/Panorama)

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi na Kayiranga Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo (Ifoto/Panorama)

Abahagarariye imitwe ya Politiki yifatanyije na FPR Inkotanyi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza (Ifoto/Panorama)

Abakandida bari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije ariyo PDI, PDC, UDPR, PPC, PSP na PSR beretswe abaturage (Ifoto/Panorama)

Abakandida bari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije ariyo PDI, PDC, UDPR, PPC, PSP na PSR beretswe abaturage (Ifoto/Panorama)

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kumva imigabo n’imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri (Ifoto/Panorama)

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kumva imigabo n’imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri (Ifoto/Panorama)













































































































































































