Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko hagati y’itariki 21-30 Mata 2024, hateganyijwe imvura iri hejuru y’iyari isanzwe igwa mu gihugu cyane cyane mu bice by’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Amajyepfo.
Meteo Rwanda igaragaza ko izaba ari imvura iri ku gipimo kiri hagati ya milimetero 40 na 180. Ubusanzwe mu bice birimo Amajyaruguru n’Amajyepfo, hagwaga imvura iri hagati ya milimetero 50-100.
Meteo Rwanda itangaza ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iherereye mu gice cy’Amajyepfo y’Isi, rikazamuka rigana mu gice cya ruguru ndetse n’ubushyuhe bwo mu nyanja ngari bukomeje kwiyongera.
Muri rusange ahantu hazagwa imvura nyinshi muri iyi minsi umunani ya nyuma y’ukwezi kwa Mata, izaba iri hagati ya milimetero 160-180. Iyo mvura izagwa mu turere twa Rutsiro, Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu na Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba. Izagwa mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’utwa Musanze na Burera mu ntara y’Amajyaruguru.
Meteo Rwanda yatangaje kandi ko hazabaho umuyaga uriganiye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4-8 ku isegonda. Ni mu gihe kandi ubushuye buteganyijwe muri iki gice cya gatatu cya Mata 2024, buzaba buri hagati ya dogere selesiyusi 18-28.
Panorama









































































































































































