Abasesengura ibya politiki kuri uyu mugabane wa Afurika basanga Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo nk’abandi baturage ku butaka bwabo bwa Kongo. Bitabaye ibyo Isi ntiyaba yarakuye isomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibi bigarukwaho n’Inzobere mu mategeko akaba n’impirimbanyi ya Politike, Patrick Loch Otieno Lumumba. we asanga kuba havuka umutwe witwaje intwaro ugamije kurwanira uburenganzira bwabo, utakwitirirwa igihugu nk’u Rwanda ku buryo byaba intandaro yo kurushoza mu ntambara.
Imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Kongo n’abo zifatanyije nabo barimo umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, irarushaho kugira ingaruka zikomeye ku banyekongo bavuga ikinyarwanda. Ababarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo, abandi nabo baricwa.
Umutwe wa M23 wubuye intwaro uvuga ko uje kwibutsa Leta ya Congo gushyira mu bikorwa ibyo basinye mu 2013, birimo kurindira umutekano aba banyekongo bari mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, kubazirikana mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu n’ibindi.
Bamwe muri aba baturage bisanze muri Kongo kuko ubutaka bwabo bari batuyeho bwashyizwe kuri icyo gihugu ubwo hacibwaga imipaka mu nama y’i Berlin yagabanyije Afurika mu 1884.
Mu kwezi k’Ukuboza 1996, mu ishuri mpuzamahanga ry’amahoro (International Peace Academy) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nyakwigendera Julius Nyerere wabaye Perezida wa mbere wa Tanzania kuva mu 1964 kugeza 1985, yagaragarije Isi ko ikibazo cy’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyirengagijwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Yashimangiye ko kitazarangira mu gihe cyose ubuyobozi bwa RDC bwaba bukomeje kwambura uburenganzira aba baturage.
Iki kibazo cy’umutekano muke umaze imyaka cyongeye kubazwa uwahoze ari Peresida wa Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya UNISA ku itariki ya 13 uku kwezi. Yagaragaje ko yasabye Uhuru Kenyatta nk’umuhuza w’ibiganiro hagati y’impande zihanganye, kumvisha ubutegetsi bwa Kongo ko aribo bafite igisubizo cy’abaturage babo ikinyarwanda.
Panorama









































































































































































