Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi 36 bo mu ishami ricunga umutekano wo mu mazi basoje amasomo karishyambwenge

Ku wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2019, abapolisi b’u Rwanda 36 bo mu ishami ricunga umutekano wo mu mazi (Marines) basoje amahugurwa bari bamazemo amezi abiri biga gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi no gutabara abari mu kaga.

Muri aya mahugurwa bahawe ku bufatanye na Polisi ya Kenya, bize uburyo butandukanye bakoresha boga ndetse banarohora abari mu kaga. Ikindi bize ni ugusaka ubwato igihe bukekwa ko burimo ibintu bitemewe ndetse no kubukora igihe bugize ikibazo.

Komiseri ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, wasoje aya mahugurwa ku mugaragaro yasabye abayarangije kuzakoresha ubumenyi bakuyemo mu kuzuza inshingano zabo kandi bakazarushaho no kuyasangiza bagenzi babo bakorana batarayahabwa.

Yagize ati: “Ubu bumenyi mugomba kubugaragariza mu musaruro mutanga mu kazi ka buri munsi kandi muzabusangize bagenzi banyu. Ibyo bizabafasha kunoza akazi kuko muzaba mufite ubumenyi buhagije mwese.”

CP Rumazi yavuze ko amahugurwa ari ingenzi mu kazi ko gucunga umutekano bityo bazakomeza gushakira Abapolisi ubumenyi butandukanye binyuze mu mahugurwa.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azafasha mu kunoza akazi k’abapolisi bo muri iri shami.

ACP Mwesigye yagize ati: “Abapolisi bahabwa amahugurwa mu rwego rwo gukomeza kububakira ubushobozi ku buryo barushaho kunoza ibyo bakora bityo bigatuma n’umusaruro urushaho kwiyongera.”

Yakomeje avuga ko aya masomo ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibikorwa bibera mu mazi bishobora guhungabanya umutekano.

Agira ati “Amazi akoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye rimwe na rimwe harimo abazi koga n’abatabizi, abo bose rero bangomba gucungirwa umutekano ku buryo n’ushatse gukoresha amazi mu buryo butanoze, abashinzwe umutekano bahita bamutahura kuko baba barabihuguriwe.”

Abapolisi 36 basoje amahugurwa y’ibyerekeye umutekano wo mu mazi barimo ab’igitsina gore babiri ndetse n’abandi  batandatu bahugurwaga ku rwego rwo guhita bahugura abandi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities