Bamwe mu baba mu Barangi bemeza koko izo mbaraga zihari kuko kuva bahagera ibibazo byabo byakemutse ndetse ko bafite imbaraga zo kuvura zimwe mu ndwara zananiranye.
Iki gikorwa cyo kwizhiza umunsi wa barangi mu Rwanda ni ngaruka mwaka kugirango abantu bamenye ibikorwa bya barangi cyane ko abenshi bbazi nabi.
Ubayimfura Chantal wo mu murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro avuga ko mbere yo kujya mu Barangi yabanje guca mu buzima butandukanye harimo n’uburwayi bukaba bwaraje akimara gushaka umugabo aho yivuje ahashoboka hose ndetse no mu bapfumu batandukanye ariko aho agereye mu barangi yarakize.
Yagize ati “Nkimara gushaka umugabo nagize uburwayi nyoberwa ibyo ari byo kuko byarazaga bikankura ku gitanda, nkisanga munsi yacyo. Nagiye kwivuza mu kizungu, ariko uburwayi ntibabubone. Natangiye kujya mu bapfumu bagera ku ijana na mirongo itatu na barindwi mu gihe cy’imyaka cumi n’irindwi. Ibyo narindwaye byanyweshaga inzoga nyinshi cyane, nyuma naje gusara hamwe n’abana babiri; nza kugira amahirwe menya umurangi ampishurira icyo ndwaye ariko arambwira ngo ikizankiza ni ugusaba abamarayika nibo bazankiza. Ntekereje imiti nanyoye nemera ko niba ari amagambo nzayavuga.

Narayavuze nza gukira ntangira kuba umuhereza no kuvura abandi nkoresheje guhanura. Kugira ngo ukire biterwa n’indwara urwaye ndetse n’imyizerere ufite, kuko iyo ushidikanya bituma ubuvuzi bw’abarangi budindira.”
Habimana na we yemeza ko yavuwe n’abarangi ku ndwara yari amaranye imyaka myinshi arwaye, ariko aho ameyeye abarangi yarakize, anareka kunywa inzoga nyinshi; ariko umugore we yari asanzwe ari umurangi gusa we byaramunaniye aho agereye ku rurembo rw’abarangi yarakize.
Ati “hari ubwo nigeze kugwa hasi ndapfa banshyira muri moroge mara icyumweru narapfuye, ariko aho nsubiriye mu barangi narakize; ubu nanjye mvura abandi. Abarangi bamfashije gushyingiza abana batatu mu mwaka umwe.”
Uwimana Beatha Umuyobozi w’agateganyo w’ihuriro ry’abavuzi ba gakondo mu Rwanda, bishyizehamwe kugira ngo barengere ubuvuzi gakondo bakaba bafite impano zitandukanye kandi bakavurisha ibimera, avuga ko hari n’abavura hashingiye ku muco n’impano muremyi ariko badakoresheje ibifatika, bakaba bariyemeje gukorera hamwe.

Kajonge Jean Bosco Umuyobozi w’abarangi mu Rwanda (UWR) avuga ko ubuvuzi bwabo ari mpuzamahanga kuko ari abavuzi cyane ko indwara bavura usanga ahatu hose biba byarananiranye.
Yagize ati “bamwe mubo twakira usanga baba barananiwe no kwa muganga bari bategereje kwipfira ariko iyo amenye umurangi arakira.”
Akomeza avuga ko bafite ubuhanga buhanitse ariko bafatanyije n’abaganga ba kizungu bajya bavura abarwayi hakiri kare, ntihagire ubura kirengera.
Abavuzi gakondo bafite abanyamuryango barenga ibihumbi 300 bazwi ariko hari abandi bakora batiyandikishije ariko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo ababyiyitirira bahagararikwe.
Munezero Jeanne d’Arc









































































































































































