Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Abarwanyi ba M23 baryamiye amajanja mu mihora migari y’imisozi y’ibirunga

Nyuma y’aho FARDC itangaje ko yagabweho ibitero bikomeye n’ingabo za M23, zo zemeza ko zihagaze ku mirongo yazo migari uko ari ine izengurutse imisozi miremire y’ibirunga.

Aganira na Panorama, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira 2022, umuvugizi wa gisirikare wa M23, Maj Willy Ngoma yavuze ko ingabo zabo zihagaze neza n’ubwo abasirikare ba Leta batangiye kubagabaho ibitero.

Ati “FARDC ni yo yaduteye mu birindiro byacu ariko ntiyatinze kubona ko yibeshye! Twebwe twaritabaye kandi dufite imirongo migari n’ibyerekezo bine duhereyemo kuri Sabinyo, Visoke, Karisimbi ndetse na Nyiragongo/Mikeno.”

Kuva ku wa kane, tariki ya 20 Ukwakira 2022 habaye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ku muhanda wa Rangira-Rwanguba-Tchengerero, muri zone ya Rutshuru (Amajyaruguru ya Kivu).

Amakuru aturuka ku rugamba ndetse harimo n’ay’imiryango itegamiye kuri Leta, avuga ko agace ka Ntamugenga kigaruriwe na M23, ku cyumweru ahagana mu ma saa mbili ya mugitondo. FARDC iri ku bilometero 5 uvuye Ntamugenga.

Umuvugizi wa FARDC, muri operasiyo yiswe “Sokola 2”, Lt. Col Njike Kaiko yerekanye ko ingabo zikigenzura Ntamugenga aho imirwano ikomeje kubera.

Mu gace ka Ntamugenga, abasivili batatu barapfuye abandi mirongo itatu na batanu barakomereka barimo abana, i Nyabikoro, hafi y’ibitaro bya Rwanguba.

Ku murongo wa Rangira-Rwanguba-Tchengerero, umusivili yahitanywe n’ibisasu, abandi bantu batanu barakomereka”.

Mu gihe ingabo za FARDC zitabonye ubufasha bwisumbyeho, uburyo ingabo za M23 zihagaze kuri ubu bigaragara ko umunota ku wundi zishobora gukomeza kwigarurira utundi duce dukomeye.

Abaturage benshi bahunze akarere kugarijwe n’imirwano, Ingabo za DRC zibijeje ko “ziyemeje guhangana cyane n’ibyo bitero, kurengera ubusugire bw’ubutaka bw’igihugu no kurinda abaturage kugeza igitambo cy’ikirenga”.

Aho guhangana n’iki kibazo giteza intambara, abayobozi ba Congo-Kinshasa bakomeje gushyira mu majwi Leta y’u Rwanda ko ari yo yohereza abasirikare bayo gufasha abarwanyi ba M23.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities