Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abasenateri bagiye kugenzura imikorere y’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi 

Sena y’u Rwanda yateguye igikorwa cyo gusura amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi mu turere twose n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo kuyateza imbere. Iki gikorwa kizahuza Abasenateri bose giteganyijwe kuva ku wa 9 kugeza 19 Mutarama 2024. 

Sena y’u Rwanda ishima ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere amakoperative, aho yiyongereye ava kuri 919 mu 2005 agera ku 10,681 mu 2023, akaba agizwe n’abanyamuryango 5,234,049. Imari shingiro y’amakoperative yose yavuye kuri 7,153,335,000 Frw mu 2005 igera kuri 73,500,775,627 Frw mu 2023. 

Iki gikorwa kigamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza guteza imbere amakoperative n’uruhare rwayo mu guteza imbere imibereho y’abanyamuryango n’ubukungu bw’Igihugu muri rusange. 

Muri iki gikorwa, Abasenateri bazasura amakoperative 60, abiri mu karere harimo iy’ubuhinzi n’iy’ubworozi, banagenzure uko ubwanikiro n’ubuhunikiro byifashishwa mu kubungabunga umusaruro. Abasenateri bazagirana kandi ibiganiro n’abayobozi b’amakoperative n’abayobozi ku rwego rw’akarere. 

Iki gikorwa cy’Abasenateri gikurikiye ibindi bikorwa byateguwe na Sena mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere amakoperative. 

Rwigema Junior

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities