Polisi y’u Rwanda irasaba imiryango ibanye mu makimbirane kwisunga ubuyobozi n’amategeko bitaragera aho bibyara ubwicanyi.
Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’aho mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge umugabo yishe umugore we biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo.
Bavugayabo Sylvestre usanzwe utuye mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge mu ijoro ryo kuwa 11 Mutarama nibwo yishe umugore we Nyirabenda Angelique amutemye biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uyu mugabo akimara kwica umugore we yahise ahungira mu karere ka Rulindo.
Yagize ati “Polisi yabonye amakuru y’aho uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we aherereye hahita hategurwa ibikorwa byo ku mufata ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha.”
Akomeza agaragaza ko kuri uyu wa 13 Mutarama mu masaha ya 16h 30 aribwo abapolisi bagiye ku mufata mu kagari ka Rutonde mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo aho yari yihishe ategereje ubwato bwagombaga ku mwambutsa Nyabarongo akerekeza mu karere ka Kamonyi.
CP Kabera akomeza avuga ko uyu mugabo yagerageje kurwanya inzego z’umutekano yanga gufatwa. Yagize ati “Bavugayabo yagerageje gucika araraswa nyuma bimuviramo urupfu.”
CP Kabera asoza asaba abaturage gutanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane kugira ngo hashakwe umuti amazi atararenga inkombe.
Yagize ati “Mu gihe gukemura ibibazo mu bwumvikane byananiranye, Ubutabera, inzego z’ibanze na Polisi zirahari kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo kuko kwihanira bituma nawe wari umwere uhinduka umunyacyaha.”
Panorama









































































































































































