Abaturage bashimutiwe Inka muri Tanzania zikajyanwa mu Rwanda, barashimira inzego z’ubuyobozi z’igihugu cy’u Rwanda uburyo zabafashije kongera kuzibona.
Abo baturage babiri bibwe Inka ni Aristidence Johaness Rusoma na Asra Munyambo Azaria bo muri District ya Cyerwa, mu ntara ya Karagwe mu gihugu cya Tanzania, bashimira ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwabafashije ubwo bari bakimara gushimuta Inka zabo.
Aristidence Johaness Munyambo yagize ati “Kuri ubu mfite ibyishimo byinshi mu mutima. Ndashimira Leta y’u Rwanda yamfashije mu bibazo nahuye na byo byose kugeza bigeze ku iherezo, nkabasha kubona amatungo yanjye. Mu by’ukuri ubutumwa natanga ni uko nakunze Leta y’u Rwanda nkanishimira ubusabane, umutima mwiza n’ubushishozi biranga abayobozi b’u Rwanda.’’
Asra Munyambo Azaria we ati “Twasanze Inka zacu zibwe, zambukijwe umupaka turakurikirana tuzibona mu Rwanda. Duhamagarayo batubwira ko zamaze gufatwa. Tugeze mu Rwanda twasanze inka zacu zimeze neza, ntacyo zibaye, aho niho mpera aka kanya nshimira Leta y’u Rwanda.”
Umuyobozi wa Polisi ushinzwe umupaka wa Rusumo ku ruhande rwa Tanzania, ASP Machumu, ashima ubufatanye buranga ibihugu byombi, by’umwihariko iki gikorwa cyo kugaruza izi nka zari zashimuswe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Antony, wari uhagarariye Akarere ka Nyagatare avuga ko Inka 11 arizo zashimuswe muri District ya Cyerwa, muri Tanzania mu ntara ya Karagwe, tariki ya 3 z’uku kwezi k’Ukuboza, zinjizwa mu Kagari ka Cyamunyana mu Murenge wa Rwimiyaga n’abagabo batatu, bimenyekana bukeye bwaho ku itariki ya 4. Magingo aya abakekwaho gushimuta izo nka bakaba bari mu maboko y’ubutabera.
Igikorwa cyo gushyikiriza izo nka ba nyirazo cyabereye ku mupaka wa Rusumo ku ruhande rwa Tanzania.
Inkuru dukesha RBA









































































































































































