Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abaturage bizeye kubyaza umusaruro Laboratwari y’ubutaka yubatswe na PIASS

Bamwe mu baturage bo mu turere two mu ntara y’Amajyepfo biteze kubona ibisubizo ku mikoreshereze y’ubutaka, bikomoka kuri Laboratwari igiye kujya ipima ubutaka yubatswe na Kaminuza yigenga y’abaporoso -PIASS.

Ibi aba baturage babitangarije Panorama ku wa 08 Kanama 2023 ubwo muri Kaminuza yigenga y’abaporoso PIASS (Protestant Institute of Social Sciences) iri mu karere ka Huye, hatahwa Laboratwari izajya ikoreshwa mu gupima ubutaka ikanafasha n’abanyeshuri baziga ibijyanye n’ubutaka n’imyubakire.

Barajiginywa Damascene wo mu karere ka Huye, avuga ko yishimiye kubona laboratwari ipima ubutaka hafi ye, agiye kurushaho kubona ubusobanuro ku butaka no kubona uko apimisha ubwe mu gihe agiye kugira icyo akora.

Agira ati “Impamvu gupimisha ubutaka biduhenda ni uko ababyize ari bake. Inyungu ya mbere dufite ni uko abana b’abanyarwanda bagiye kwiga, tukajya tubona abazajya badufasha gupima hafi bakanadusobanurira n’igihe habayeho amakimbirane ashingiye ku mbibi n’ibindi.”

Andutirabose Immaculee wo mu karere ka Gisagara, avuga ko ari ibyo kwishimira kubona aho gupimira ubutaka, bigiye kubafasha gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.

Agira ati “Iyi laboratwari tuyitezeho kuba inkomoko yo gukemura amakimbirane, kuko ubundi biragorana kubona umuntu ugupimira ubutaka. Nibamara kubyiga bakaba benshi, bizadufasha no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka mu miryango, aho higanje ashingiye ku mbibi.”

Umuyobozi wa PIASS, Prof. Dr Uwimbabazi Pennine avuga ko iyi laboratwari ibanejeje kandi bizera ko izaba ingirakamoro mu baturage.

Agira ati “Twishimiye kuba tugiye kugira icyo dufasha abaturage bakabona aho basuzumishiriza ibyo bakeneye hafi n’abanyeshuri bakabona aho bigira.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko uretse kuba iyi laboratwari igiye gufasha mu gukemura ibibazo bishingiye ku butaka, igiye no kugira uruhare mu gutanga ubumenyi bukenewe cyane.

Agira ati “Abaturage bacu bajya bakenera serivisi zishingiye ku butaka ariko ugasanga ntabwo bazibona ku buryo bwihuse. Twizera ko iyi laboratwari izafasha mu gutanga ubumenyi ku bana bacu, by’umwihariko abahegereye bo mu ntara y’Amajyepfo, n’abandi baturuka hirya no hino mu gihugu. Twizeye ko ko tuzagirana ubufatanye n’inshuri rikajya rihugura abaturage n’abakozi b’uturere.”

Iyi laboratwari yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe yatanzwe na PIASS ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Izajya ipima ibijyanye n’ubutaka birimo ireme ryabwo, ibibugize, ikazaba ifite n’imashini zipima ingano z’ubutaka n’imbibi (GPS) zizafasha mu gukemura ibibazo by’ubutaka mu baturage, ibijyanye n’amazi ndetse n’ubutabire (chemistry) mu bice bitatu biyigize.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities