Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Akarere ka Rubavu kakujeho imiryango 12 ikishyuza ingurane y’imitungo

Hari imiryango 12 yo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ivuga ko yijejwe ingurane, yemera ko inzu z’ubucuruzi yari ifite ahari kwagurirwa isoko rya kijyambere ry’umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira zisenywa, gusa icyabatunguye ni ukubwirwa ko ingurane bari bemerewe batakiyihawe.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, amezi arenga atatu arashize imiryango yari ifite inzu z’ubucuruzi ahazwi nko ku gasoko ka Muhira zisenywe. 

Isenywa ry’izi nzu z’iyi miryango, byasabwe n’ubuyobozi ngo haboneke ubutaka bwo kubakaho isoko rigari rya kijyambere ry’umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira. 

Mu gihe cyo gusenya izi nzu, ba nyirazo ntibaruhanije kuko ubuyobozi bw’Akarere bwabijeje ingurane y’imitungo iri kuri ubwo butaka.

Icyizere cyaraje amasinde, iyo imiryango 12 yari ihafite inzu z’ubucuruzi zasenywe, ivuga ko itanejejwe no guhindura imvugo ku buyobozi bw’Akarere bwanga kubaha ingurane, bwitwaje ko ngo inzu zabo zari zubatse ku butaka bwa leta. Ibyo badahakana ariko bakavuga ko ubutaka batabwigabije, ahubwo bajya kubushyiraho ibikorwa byabo, babuhawe na leta mu 2001.

Ibivugwa n’abaturage byemezwa na Ndahiro Hyacinte wayoboye Segiteri ya Muhira igihe ubwo butaka bwahabwaga abaturage. Uyu yemeza ko abaturage bavuga ukuri. 

Ubuyobozi bw’icyahoze ari Komini Cyanzarwe nibwo bwahaye abo baturage ubutaka, bemererwa kubwubakaho mu rwego rwo kuzamura iterambere ryaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko nubwo bwabaruye ubwo butaka, bwaje gusanga ko butakwishyura ingurane y’ibikorwa biri ku butaka umuturage adafitiye icyangombwa, bemeza ko abo baturage bazababwa imyanya mu isoko rishya riri kubakwa. Ni icyemezo iyi miryango itishimiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ntibwagaragarije RBA ingano y’amafaranga y’ingurane bari buhe abo baturage, nyuma buza kwisubiraho.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities