Abikorerera bo mu ntara y’Amajyepfo bizejwe gukomeza gushyigikirwa kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Ibi aba bikorera babyijejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ubwo hasozwaga imurikagurisha ry’iminsi 11 (PSF EXPO) ku rwego rw’intara ku wa 28 Kanama 2023 ryabereye mu karere ka Huye.
Guverineri Kayitesi agira ati “Nshimiye ubuyobozi bw’uturere twose two mu ntara y’Amajyepfo twagize uruhare mu kugira ngo iri murikagurisha rigende neza. Igihugu cyacu cyabonye ko kubaka ubukungu burambye bigomba kubakirwa ku rwego rw’abikorera rukomeye kandi rutajegajega.”
Akomeza agira ati “Ubuyobozi turabizeza ko imikoranire myiza n’abikorera izarushaho kubungabungwa hagamijwe kuba ubukungu burambye kandi buteza imbere ibikorerwa iwacu ndetse n’iterambere rirambye ry’imibereho myiza y’abaturage.”
Kubumwe Celestin, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyepfo (PSF) avuga ko imurikagurisha ribasigiye inyungu n’isomo.
Agira ati “Turashimira abadufashije mu buryo butandukanye n’abaje kumurika. Iri murikagurisha ryateguwe hagamijwe guteza imbere ibikorerwa iwacu, gufasha abantu kugurisha ibyo bakora no kwigiranaho, kugira ngo dukomeze gushyigikira umuco wo guhanga udushya. Twizera ko ubutaha tuzamurika byinshi byiza turi benshi. Tumaze gusobanukirwa icyo kumurika ibyo dukora bitumariye.”
Ku ruhande rw’abaje mu imurikagurisha bavuga ko bungukiyemo byinshi haba ku byo bakora ndetse n’abakiriya.
Umutoniwase Asteria avuga ko yarigiriye ibihe byiza muri iri murikagurisha asaba ko iminsi yaryo yakwiyongera.
Agira ati “Naje kumurika nturutse mu mujyi wa Kigali, byagenze neza. Ndaba ubuyobozi bw’intara ko iri murikagurisha ryajya riba kabiri cyangwa gatatu mu mwaka byarushaho kuba byiza.”
Iri murikagurisha kuri iyi nshuro ya 10 ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “ Tumurike ibyo dukora, duteze imbere ibikorerwa iwacu”.
Iri murikagurisha ry’Urugaga rw’abikorera ryitbabiriwe n’abamurika barenga 137 harimo abanyamahanga 11, abanyarwanda 126 bakora ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda n’imyidagaduro harimo abo mu Majyepfo nabo ahandi. Abikorera babashije gusurwa n’abantu 36, 794 umubare urenga uwo bateganyaga.













Rukundo Eroge









































































































































































