Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

ARCT – Ruhuka yizihije isabukuru y’imyaka 25 imaze ifasha abahuye n’ihungabana

ARCT_Ruhuka ni umuryango nyarwanda ufasha kwita ku buzima bwo mu mutwe no gufasha abahuye n’ihungabana. Ubu ugizwe n’abanyamuryango 100. Ku wa 27 Kanama 2023, ubwo uyu muryango wizihizaga isabukuru yawo, bagaragaje ko hari intambwe yatewe mu guhangana n’ihungabana ariko urugamba rugikomeje.

Mu myaka 25 uyu  muryango umaze utangijwe, abanyamuryango bishimira intambwe bamaze gutera ndetse n’ibikorwa bagezeho kuva mu 1998. Bavuga ko bitari byoroshye bitewe n’ibihe by’amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu banyamuryango bishimira aho bageze kuko batangira byari bigoranye batizeye ko bazagera aho ubu bageze. Abashinze umuryango na bo ubwabo bari bagifite ibikomere kandi bigaragara. Mu gutangira hari henshi babirukanaga bataramenya ihungabana icyo aricyo, ariko bakoranye umuhate ibikorwa byabo bimenyekana mu gihugu hose no mu nzego zose.

Karigirwa Annonciatha ni umwe mu banyamuryango ba ARCT Ruhuka, yabaye umunyamuryango mu 2006, avuga ko mbere ataba umunyamuryango atari azi neza uburyo yafashamo umuntu wahungabanye ariko kuri ubu yishimira yungutse ubumenyi abikora kinyamwuga.

Agira ati “Namenye gukorana n’abandi usanga n’aho nkora ubwo bufasha mbutanga iyo hari ubufasha bukenewe baranyiyambaza kandi bitandukanye n’akazi kanjye ka buri munsi. Ikindi byanatumye naho bashyiramo gahunda yo gufasha abantu.”

Akomeza avuga ko ku bijyanye no gukiza abantu bafite ihungabana no kubakiza ibikomere by’umutima, kuba hari abayobozi babashyigikiye byatumye babasha gukorana n’izindi nzego. Ibi byatumye bashobora kumenyekanisha ko ihungabana ririho kandi rinakira, abantu bakwiye kumva ko atari karande nkuko bivugwa. “Ikindi ni bamenye ko abantu bakizwa n’abo begeranye, kuko nko mu gihe cyo kwibuka usanga abagize ikibazo bafashwa n’abo bari kumwe.”

Rugina Gervain ni  umuganga wita ku buzima bwo mu mutwe, na we akaba ari umunyamuryango akaba  n’umunyamwuga mu gufasha abakozi, imiryango n’abana mu bijyanye no kubungabunga imitekerereze yabo, kugira ngo ari umuryango ari n’akazi bikorwe neza kandi bitere imbere.

Avuga ko umuryango watangiye mu bihe byari bikomeye nyuma gato ya Jenocide yakorewe Abatutsi, aho serivise y’ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe  yari imwe mu gihugu kandi itazwi na bose n’abayizi badashobora kuyitabira kubera kutamenya akamaro kabyo.

Agira ati “Hari imbogamizi kubera abantu bari barakomeretse ku mpande zose kandi zitandukanye, hasabwa ubufasha bwo kubungabunga imitekerereze n’amarangamutima n’imyitwarire byagizweho ingaruka.

Ikibazo cyari gihari ni uko ntabari bahugukiwe muri uwo mwuga twari dufite, byari ngombwa ko haboneka ubufasha bwihuse kugira ngo dusubize icyo kibazo cyari gihangayikishije abanyarwanda muri rusange.” 

Akomeza agira “Guhugura abantu byagiye bitanga umusaruro kuko mbere wasangaga abantu kwifungura bigoye, ugasanga abenshi bari kubihuza n’umuco ngo ntawimena inda, uhishe kure imbwa ntimwiba… Ibyo bintu byose byatumaga ntawifungura noneho harimo n’urwicyekwe hibanzwa bati ‘uwo mbwira ninde? Ese aranyumva? Aramfasha cyangwa ni wawundi mu banteye akaga?’ Ibyo byose byari imbogamizi zari zihari icyo gihe, ariko ubu twishimira ko nibura uko iminsi igenda ishira ariko abantu bagenda babyumva, ko kubungabunga imitekerereze, imyitwarire ndetse n’amarangamutima by’umuntu ari ngombwa kuko ni na yo moteri y’umubiri muri rusange.”

Akomeza avuga ko ubu bigeze aho abantu bose batangiye kubyumva harimo abikorera ku giti cyabo ndetse n’inzego za leta, kugira ngo umurimo unozwe, ukorwe neza umuntu atange umusaruro ari uko aba afite n’imitekerereze mizima.

Ancilla Mukarubuga ni Umuyobozi wa ARCT-Ruhuka. Avuga ko batanga amahugurwa y’abafasha n’abakangurambaga mu byihungabana kandi bagatanga n’ubujyanama kuko   ihungabana ari kimwe mu bihungayikishije igihugu. Iyo umuntu afite ihungabana nta kindi abasha gukora, ARCT Ruhuka ikagira uruhare mu gukumira ihungabana no kurivura.

Agira ati “Twagize uruhare mu guhugura abantu kugira ngo ikibazo cy’ihungabana cyari ingorabahizi kandi ari gishya, cyagize ubukana bukomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi gicogore. Nibwo rero umuryango witwa Trocare wahuguye abantu. Mu gihe cyo kwibuka wasangaga abantu aribwo bahungabana cyane, mu mashuri abana ntibigaga. Twavutse kugira ngo tugire uruhane mu guhangana n’icyo kibazo, dufatanyije n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe. Abantu babonaga imyitwarire idasanzwe ariko ntibabihuze n’ibyo umuntu yahuye nabyo, kuko ihungabana ni imyitwarire idasanzwe iterwa n’ibyoumuntu aba yarahuye nabyo ubwonko bukananirwa kubyakira.”

ARCT-Ruhuka yagize uruhare mu guhugura abantu bahanganye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi bafatanya n’abandi kubaka igihugu. Urugendo rwo guhangana n’ibibazo by’ihungabana rurakomeje cyane cyane mu bibazo bishingiye ku muryango, kuko mu ngo hari ibikomere bigomba kwitabwaho.

Kwita ku bibazo by’ihungabana binatuma akazi kagenda neza abakozi bagatanga umusaruro. Uyu muryango kandi ukora ku bijyanye n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Ihungabana mu bagabo, abagore n’abana kandi bagahangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kuko na zo zitera ihungabana.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities