Mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Bigogwe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019, hafatiwe udupfunyika 3,821 tw’urumogi ariko abari barufite baracika, ubu barimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerzuba Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko kugira ngo biriya biyobyabwenge bifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari abantu bagiye kwinjiza mu gihugu urumogi.
Yagize ati: “Abaturage bari bamaze iminsi batanze amakuru ko hari abantu banyura mu murenge wa Bigogwe bafite urumogi, hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata muri iryo joro. Abari babyikoreye bikanze inzego z’umutekano babikubita hasi bariruka.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba yagiriye inama abantu bagifite ingeso mbi yo gucuruza, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge ko babireka kuko inzego zose ndetse n’abaturage bahagurukiye iki kibazo.
Ati “Ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge zarakajijwe, buri munsi dukora ubukangurambaga mu baturage bwo kubirwanya, abenshi bamaze kubyumva nibo barimo kugenda baduha amakuru. Muri Polisi y’u Rwanda hari ishami rishinzwe kurwanya biriya biyobyabwenge kandi iri shami rikorana bya hafi n’abaturage.”
CIP Kayigi yaboneyeho kongera gushishikariza abanyarwanda hirya no hino mu gihugu gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge nka kimwe mu bintu biteza umutekano muke ndetse bikangiza ubuzima bw’abanyarwanda.
Yagize ati “Biriya biyobyabwenge birimo kutwangiriza urubyiruko ndetse ni nabyo ntandaro yo gukora ibyaha bitandukanye. Turasaba buri muturarwanda hirya no hino mu gihugu gusenyera umugozi umwe tukarwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge, turabasaba kurushaho gutanga amakuru hakiri kare.”
Yabibukije ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ababuriwe bakanga kubireka bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
Ubwanditsi














































































































































































