Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Bobi Wine yagereranyije Perezida Museveni na Poutine “Ntibakozwa demokarasi”

“Akarengane aho kari hose kabangamira ubutabera ku isi”. Ni amagambo y’umuhanzi ndetse n’umunyapolitike Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine urwanya Perezida Museveni, nyuma y’aho asuye Ukraine. Ni mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika byanze kwiyama ibitero by’Uburusiya muri Ukraine.

Ibi Bobi Wine yabishimangiye nyuma y’aho asuye Kiev mu rwego rwo kwerekane uruhare rw’abanyafurika mu gushyigikira Ukraine ndetse anamagana abantu bose barimo kurenganywa n’abaperezida b’abanyagitugu.

Aganira na RFI dukesha iyi nkuru, Bobi Wine yasobanuye impamvu yatumye ajya muri Ukraine avuga ko isi ikwiriye kumva ko Afurika idashyigikiye abanyagitugu.

Ati “Hari ishusho ku rwego mpuzamahanga ishaka kwerekana ko Afurika yose iri ku ruhande rwa Poutine, ariko abantu bamenye ko abashyigikiye uwo mugabo benshi bahuje imikorere na we. Njyewe rero nagiye muri Ukraine mpagarariye abanyayuganda kuko banyizera kandi ndi ijwi nyaryo rya Afurika.”

Yakomoje ku mpamvu yatumye Perezida Museveni atamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine, ahubwo ahita kutagira aho ahagarara mu gihe umuhungu we Muhoozi Kainerugaba yahise atangaza ku mugaragaro ko ashyigikiye Uburusiya muri iyo ntambara.

Gufata urwo ruhande kwa Muhoozi, Bobi Wine abifata nk’aho atubahiriza amategeko mpuzamahanga ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Ubwo yabazwaga niba urugendo rwe muri Ukraine rwari uburyo bwo kwiyamamaza, Wine yavuze ko kwiyamamaza umuntu aharanira ukuri nta cyaha abibonamo, ahubwo abantu bose bari bakwiriye gufata urwo rugero rwe.

Ati “Ibyo Uburusiya bwakorewe Ukraine bishobora no kuboneka ahandi. Niyo mpamvu njyewe ntifuza akarengane uko kaba gasa kose, kuko ibi byo gufata uturere tw’ikindi gihugu ukatwomeka ku cyawe bikwiriye kwamaganwa cyane.”

Nyuma yo kubazwa uburyo asanisha ibibazo bya Ukraine n’ibya Uganda, Wine yavuze ko n’ubwo Ukraine iharanira kubohora ubutaka bwayo bwambuye n’igihangange Poutine, ntaho bitandukaniye n’uburyo Perezida Museveni na we yambuye abaturage be demokarasi.

Museveni na Poutine bemera bombi ko bashoboye bonyine kumenya ejo hazaza h’ibihugu byabo, bategekesha igitugu kandi ku bwoba ntibemera ibiganiro ahubwo bakunda guhangana no guhashya abantu batavuga rumwe na bo.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities