Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Bavuga ko amagare abafasha kurwanya imirire mibi mu bana

Bamwe mu bagore 40 bo mu murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, bavuga ko amagare bahawe na HINGA WEZE, umushinga wa USAID ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro muri aka karere, tariki ya 18 Ukwakira 2019 azabafasha kurwanya imirire mibi mu bana babo.

Mukamukomeza Philomene, utuye mu murenge wa Gashora mu kagari ka Kabuye na mugenzi we bavuga ko amagare bahawe azabafasha kurwanya imirire mibi mu bana, mu kuvomerera uturima tw’igikoni, kwikorera inkwi zo guteka indyo yuzuye n’ibindi.

Mukankomeza yagize ati “Igare rizamfasha kuvoma amazi yo gusuka ku karima k’igikoni, nuhire imboga, kuko twavomaga kure ahantu h’amasaha abiri ku kiyaga. Nazaga naniwe nikoreye ku mutwe, narushye, simbashe gutekera abana uko bikwiye. Ariko n’udukwi nzajya ntuzana kuri iri gare bityo ndinde abana kuzahazwa n’imirire mibi.”

Nzitungira Sandrine we yagize ati “Rizamfasha kuvoma amazi mvomerere akarima k’igikoni dore ko usanga imboga mba narateye zarumye kubera kuvoma kure, ugasanga ndateka ibyo kurya bitagira imboga, ariko iri gare rimfitiye akamaro kuko nzabona imboga zidufasha kurwanya imirire mibi dutegurira abana indyo yuzuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko amagare azafasha abagore batagira abagabo kwiteza imbere no kurengera abana babarinda imirire mibi.

Yagize ati “Umugore udafite umugabo igare riramufasha cyane, icyo gihe akana agashyira mu mugongo, agatwara igare akavoma amazi akaza akagatekera; uburere bw’umwana bugakomeza ari kumwe na nyina, aho agomba kumwonsa akamwonsa kandi n’indi mirimo yayikoze. Igare rero rizabafasha muri byinshi bituma banarengera abana n’imirire yabo.”

Imibare igaragaza ko umwaka ushize mu karere ka Bugesera abana bagera ku 1900 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi. Kuri ubu iki kibazo kigenda kigabanyuka kubera ingamba zafashwe zirimo akarima k’igikoni n’abajyanama b’ubuzima basura buri rugo bafasha mu kurwanya imirire mibi, aho usanga hari abana bagera kuri 300 aribo bagifite icyo kibazo.

Inkuru dukesha umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAXPRESS)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities