Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Iyamuremye Augustin kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022, yasuye imishinga y’iterambere iri mu Karere ka Bugesera harimo uw’ubworozi bw’inka zitanga inyama, uruganda runagura ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibya pulasitike ndetse n’ishuri ryigisha iby’ubuhinzi.
Ku ikubitiro Perezida wa Sena yasuye umushinga w’ubworozi bw’inka zitanga inyama ukorerwa mu karere ka Bugesera. Witezweho guhaza isoko ry’imbere mu gihugu ndetse ukanasagurira amahanga. Ucungwa n’ikigo cya Gako Meat Company Ltd, Leta ihuriyeho n’abikorera.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr. Solange Uwituze, avuga ko hari inyama zatangiye kujya ku isoko ry’imbere mu gihugu ziturutse ku nka zororerwa muri uyu mushinga.
Nyamulinda Birasa uyoboye Gako Meat Company Ltd yijeje ko mu myaka 4 uhereye mu wa 2023, miliyari 74 z’amafaranga y’u Rwanda zizaba zizashorwa muri uyu mushinga zizaba zaragarujwe.
Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yasuye kandi n’ishuri rikuru ry’ubuhinzi: Rwanda Institute for Conservation Agriculture RICA. Yasobanuriwe imikorere yaryo n’imiterere y’ubumenyi riha abanyeshuli basaga 150. Abaryigamo bemeza ko ubwo bumenyi bahabwa buzafasha igihugu mu gukomeza kuvugurura ubuhinzi.
Perezida wa Sena kandi yasuye uruganda ENVIROSERVE runagura ibikoresho bishaje birimo iby’ikoranabuhanga n’ibikoze muri pulasitike. Yabashimiye uruhare rukomeye bafite mu kubungabunga ibidukikije.
Uruganda ENVIROSERVE rumaze kunagura toni ibihumbi 6 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, rukabibyazamo ibindi bishya na toni zibarirwa mu bihumbi 50 z’ibikoresho bya pulasitike. Rufite intego yo kujya runagura toni ibihumbi 200 buri kwezi.
Ubwanditsi









































































































































































