Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatashye inyubako nshya y’i Bitaro bya Butaro biri ku rwego rwa Kabiri, bizwiho kuvura kanseri byo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, bikaba byitezweho kuvuna amaguru abarwayi bajyaga kwivuriza i Kigali n’ahandi hatandukanye .
Ni inyubako zatashywe ku mugaragaro ku wa 3 Ukwakira 20023 mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye.
Ibi bitaro biri ku rwego rwa kabiri rw’Ibitaro biganisha kuba ibya Kaminuza mu buryo bwuzuye byongerewe ubushobozi kuko byavuye ku bitanda 150 ubu bikaba bifite 256. Izi nyubako nshya zongereye n’ubwinshi bwa serivisi zatangirwaga muri ibi bitaro, kuko byongerewe n’ibyuma bipima indwara bifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru.
Bamwe mu baturage bari baje kwivuza ndetse n’abaharwariye bemeza ko bije bikenewe kuko hari ubwo wasangaga babohereza guca nko mu cyuma cyangwa mu zindi Serivise mu bindi bitaro bikabaviramo kundindira ndetse no kuba baremba ndetse ukanasanga hari ubwo baryama ku gitanda ari batatu.
Mukandera Verena urwarije muri ibi bitaro agira ati “Mu bitaro twari tumaze kuba benshi cyane ugasanga turaryama ku gitanda turi batatu cyangwa bane ariko ubu turanezerewe kuko bigabanyije ubucukike ndetse na serivise duhabwa zirusheho kwihuta. Ikindi byatuvunaga kujya kwivuriza ahandi nk’iyo bakoherezaga i Kigali wasangaga dutinda kwakirwa cyangwa ukanasanga ibyuma by’aho bakohereje byarapfuye, bigatuma utegereza kandi ariko uremba unababara.”
Habimana Jean Claude na we ati “Twarisanzuye mbere umuntu ntiyabonaga n’uko ahindukira. Ikindi nk’ubu nigeze koherezwa i Kigali guca mu cyuma ngezeyo nsanga cyarapfuye ndategereza kandi niko ndibwa n’amafaranga niko akomeza kunshiraho. Nabonye serivise haciyeho nk’ukwezi ariko ubu ibikoresho byose byabonetse ntabwo bazongera kujya batwohereza ahandi byatunejeje.”
Lt. Col. Dr. Emmanuel Kayitare, avuga ko kuba izi nyubako ziri kwaguka na serivisi ziyongereye bizagabanya ingendo abarwayi bakoraga bajya gushaka serivisi ibi bitaro bitari bifite.
Agira ati “Umurwayi wivuzaga aha kubera serivisi zimwe zitari zidahari byasabaga ko tumwohereza i Kigali guca mu cyuma, akagenda agasanga wenda icyuma cyapfuye, akagaruka bwa buryo bwo kumuvura bikaduhungabanya.”
Lt. Col Dr. Kayitare avuga ko umurwayi azajya agana ibitaro bya Butaro azajya abivurirwamo kugeza atashye ari muzima.
Yavuze ko nubwo bagihura n’imbogamizi zirimo ibura ry’amacumbi, umuhanda mubi ndetse n’ibindi bikorwa remezo, bazakomeza gufatanya na Leta n’Abafatanyabikorwa kugira ngo abaganga n’abandi bakozi barusheho kwishimira i Butaro.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ubushobozi ibi bitaro byongerewe bizatuma umurwayi abona ubuvuzi nk’uri i Kigali n’ahandi.
Ati “Umunyarwanda aho ari hose agomba kubona ubuvuzi bugezweho kandi akabona hakiri kare, rero bisobanura ko ubuzima bw’Umunyarwanda bwitaweho ndetse na cya cyizere cyo kubaho bajyaga bavuga ngo nta myaka ijana zizavaho.”
Dr. Nsanzimana yavuze ko kuba kanseri isuzumwa kare abayisuzumwe bari ku kigero cya mbere n’icya kabiri bakaba barenga 80% y’abakira ari umukoro w’uko abantu bakwiriye kujya bisuzumisha indwara hakiri kare.
Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturarwanda kwirinda ibisembuye byinshi ndetse n’ibyo kurya bisenya umubiri aho kuwubaka.
Munezero Jeanne d’Arc























































































































































































