Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha muri ako karere, ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019, bakoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ibikorwa byabereye mu murenge wa Kagogo mu kagari ka Nyamabuye mu mudugu wa Rusarara.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ni ibikorwa byaranzwe no kuremera imiryango itanu itishoboye aho yahawe amatungo magufi (ihene n’intama), kubaka uturima tw’igikoni, kwereka abaturage uko bateka indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi iteza igwingira ry’abana.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yasabye ababyeyi kohereza abana mu mashuri kandi bakajya bakurikirana imyigire yabo. Yagize ati “Kuri umurage wa mbere umubyeyi aha umwana we ni amashuri, mwohereze abana mu mashuri bajye kwiga kandi munakurikirane imyigire yabo umunsi ku wundi ntimuterere iyo.”
Yakomeje abasaba guhindura imyumvire bakamenya kurya indyo yujuje intungamubiri cyane ku bana batoya, bakabarinda kugwingira kuko batabuze ibyo kubagaburira.
Superintendent of Police (SP) Issa Bacondo uyobora Polisi muri aka karere, mu butumwa bwe yakanguriye abaturage kugira umuryango utarangwamo amakimbirane kuko aribyo biteza ibibazo byose mu muryango.
Yagize ati “Umuryango uhora mu makimbirane,n’ubusinzi ninawo usanga abana bararwaye bwaki,batajya kwiga.”
Yakomeje abagaragariza ko umutekano w’Igihugu utangirira mu muryango, umugabo n’umugore bakuzuzanya ntibahore mu makimbirane.
SP Bacondo yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge bikunze kuvugwa muri kariya karere ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru ku cyahungabanya umutekano cyose.
Ndayisaba Peter wari uhagarariye umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, yashimiye urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa abashishikariza gukomeza gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi mu kubaka igihugu.
Abaturage bishimiye ibikorwa bakorewe na Polisi ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake. Biyemeje kuba abafatanyabikorwa bahoraho mu kurwanya imirire mibi ndetse no gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano batanga amakuru y’aho bigaragaye.
Panorama









































































































































































