Umunyamakuru wa BTN TV Célestin Ntawuyirushamaboko yatabarutse mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022 nibwo iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 nibwo Célestin Ntawuyirushamaboko yajyanwe kwa muganga igitaraganya, atangira kwitabwaho n’abaganga.
Mu buryo butunguranye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu nibwo uyu munyamakuru yatabarutse.
Ubuyobozi bwa BTN TV yakoreraga mu kababaro kenshi bwafashe mu mugongo umuryango we, inshuti n’abavandimwe ba Célestin ndetse n’abandi bose bakundaga uburyo yataraga inkuru ze.
Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa BTN TV rivuga ko Célestin Ntawuyirushamaboko azashyingurwa ku wa mbere ku itariki ya 18 Mata 2022, ikiriyo kikaba kibera mu rugo rwe i Gahara mu karere ka Kamonyi.

Célestin Ntawuyirushamaboko ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Radio1 na TV1 ubu akaba yakoreraga BTN.
Ni umunyamakuru wamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage, iz’ibintu bidasanzwe byaberaga mu duce dutandukanye ariko agakundirwa cyane ijwi rye n’umwihariko we mu buryo akurikiranya amagambo mu kubara inkuru.
Mu 2020 yatangije ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa yitwa Intwari FC, yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.
Panorama









































































































































































