Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Centre Africa: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bakiriwe

Abapolisi b’u Rwanda 140 bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa, ku wa 22 Mutarama 2019, bahawe ikaze muri iki gihugu.

Aba bapolisi bagiye muri Centre Africa ku itariki ya 17 Mutarama2019, bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kabanda.

Umuyobozi w’agateganyo  ushinzwe intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri  mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (MINUSCA), Colonel Philippe Gracia, ubwo yakiraga abapolisi b’u Rwanda, yabasabye kuzagera mu kirenge cya bagenzi babo baje gusimbura kuko bitwaye neza cyane.

Yabasabye kuzakora nk’ikipe bakirinda kujya mu ngeso mbi zabahesha isura mbi ndetse bikayihesha n’igihugu cyabohereje.

Yagize ati “Bagenzi banyu muje gusimbura bitwaye neza  bihebuje , muzakore nkabo.”

Yakomeje abahishurira ko baje mu gihugu kirimo imitwe itandukanye y’inyeshyamba kandi ifite intwaro. Abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura, ubushishozi  n’ubunyangamugayo.

Colonel Gracia yabwiye abapolisi b’u Rwanda ko ubutumwa bajemo bazahuriramo n’abandi bapolisi bo mu bindi bihugu badahuje imico n’imyitwarire,abasaba kuzakomera ku ndangagaciro zisanzwe zibaranga.

Yagize ati “Bagenzi banyu ntibigeze bagaragara mu bikorwa bibi namwe muzabyirinde.Mugiye gukorana n’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye banafite imico itandukanye, muzakorane neza akazi muharanira kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centre Africa.”

CSP Emmanuel Kabanda uyoboye uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA uburyo babakiriye neza avuga ko yizeye adashidikanya ko uko MINUSCA yafashije bagenzi babo baje gusimbura ari na ko na bo bazakorana neza.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa bazakorera mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui, bakazaba bashinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’intumwa z’umuryango w’abibumbye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities