Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Diane Shima Rwigara yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, ubwo yazaga mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep afungurirwa umuryango n’umuntu ushinzwe kumurinda, Diane Shima Rwigara yatanze kandidatire ye, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Uyu ni umunsi wa nyuma wo gutanga Kandidatire.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Diane Shima Rwigara, wari wambaye nk’umunyamujyi atangaza ko yakiriwe neza akigera kuri Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) n’ubwo hari icyangombwa adafite ariko agomba kugitanga.

Agira ati “Mbonye ibintu bimeze neza kuko ntabwo ubuyobozi bwadutambamiye. Hari itandukaniro no muri 2017, gushakisha imikono byari ikibazo gikomeye, ni uko bitavuzwe hari aho abantu bajyaga gushaka ababasinyira bakabafotora, ibintu nk’ibyo… Ubu rero harimo ikintu cyiza {ikintu… kiri positive}.”

Shima Rwigara Diane yanashimangiye ko yizeye ko kandidatire ye izemerwa akaziyamamaza ndetse yarangiza kwiyamamaza bikazagenda neza…

Kugeza ubu, Shima DIANE Rwigara ni we mugore wenyine wifuza kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo mu kwezi kwa Nyakanga 2024.

Mu myaka irindwi ishize kandidatire ye yaranzwe kuko itari yujuje ibisabwa nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze.

Mu cyumweru gishize Diane Shima Rwigara yabwiye BBC ati: “Ndabyizeye ko bazayemera iyi nshuro.”

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gates Foundation n’icya OpenAI byifatanyije mu gushakira umuti ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi, hakoreshejwe ubwenge buhangano (AI) mu bihugu bya Afurika, bikazatangirira muri...

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities