Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Filime “Empire du Silence” yibasira u Rwanda yamuritswe i Bukavu

Umubiligi Thierry Michel yatangiye kumurika filime ye yise “Empire du Silence” yerekana uburyo abantu bishwe urwagashinyaguro, n’umutungo kamere usahurwa ndetse akanavuga ko harimo ibihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda na Uganda byabigizemo uruhare.

Muri “Empire du Silence”, Thierry Michel agendeye ku bitekerezo bya Dr. Denis Mukwege bikubiye mu cyiswe Mapping Report ashimangira ko inzirakarengane zahohotewe ndetse zinicwa isi yose ireba ku nyungu z’abantu bake bishakira ubutunzi.

Muri iyi filime izamurikwa i Bukavu hagati ya 30 Kanama na 2 Nzeri 2022, hagaragara ubuhamya bw’abaturage batandukanye bavuga uburyo mu ntambara yo kwirukana Mobutu, abasirikare ba Laurent Desiré Kabila {wafashijwe n’ingabo z’u Rwanda} bishe abaturage.

Kuri iyi ngingo, Thierry Michel avuga ko Laurent Desiré Kabila ari mu bantu babeshyaga ko bakunda abanyekongo ariko yishakira ubutunzi gusa, anasaba ko hafungurwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Repubulika ya Demokrasi ya Congo, ngo nk’uko byagenze mu Rwanda aho nyuma y’ igihe gito jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hashyizweho urwo rukiko.

Ni raporo igizwe n’impapuro zirenga 600. Ikubiyemo ibyaha 617 byakusanyijwe hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2008 na Kamena 2009 ku butaka bwose bwa Congo.

Igaragaza uruhare rw’ingabo z’ibihugu bitandukanye zari muri Congo, ariko ikagira umwihariko wo kurega Ingabo z’u Rwanda kuba zarakoze icyaha cya Jenoside ku mpunzi z’Abahutu.

U Rwanda ruvuga iki kuri Mapping Report?

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame, yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari i Paris cyabereye muri hotel Peninsula, yabajijwe kuri aya magambo ya Tshisekedi wavuze ko iyi raporo yakozwe n’abantu batabogamye.

Perezida Kagame yashimangiye ko Tshisekedi afite uburenganzira “bwo kwizera izo mpuguke”, ati “nanjye mfite ubwo kutazigirira icyizere”.

Ati “Ibihugu byacu byombi byahuye n’amarorerwa kandi twayigobotora dukoreye hamwe. Ibi bihe bikomeye bimaze igihe kandi twagira uruhare mu kubishyiraho iherezo. Ariko impuguke za Loni cyangwa se iz’ahandi, ntizizatubashisha kubigeraho.”

Perezida Kagame yashimangiye ko “hari abantu benshi bapfuye muri Congo no mu Rwanda” kandi ko ibyo nta muntu ubishidikanyaho ariko aho impuguke zikorera amakosa ari mu kuvuga abapfuye n’uburyo bapfuyemo.

Ati “Aho impuguke zishyiriramo politiki nyinshi kurusha ikindi, ni mu kuvuga uwapfuye, impamvu n’uko yapfuye. Ibi mbimazemo igihe gihagije kandi byatumye nibaza kurushaho kuri abo biyita impuguke. Ikiriho ni uko igihugu cyanjye na RDC twahuye na byinshi hamwe. Hari impfu zitari nke. Ntabwo twarambirwa gushaka amahoro, umutekano yewe n’ubutabera. Gusa, ubutabera ni intego ikomeye mu kuyigeraho. Ntabwo bugerwaho bigizwemo uruhare n’impuguke.”

Akomeza agira ati “Ni ubwa nyuma mvuganye n’umunyamakuru kuri iyi ngingo na cyane ko bamwe intego yabo ari ukuzambya ibintu kurushaho.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi raporo igamije kugaragaza ko habayeho Jenoside ebyiri, imvugo ifata bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahindurwa abanyabyaha.

Kuki Dr. Mukwege ashinja u Rwanda?

Ni raporo yongeye kuvugwa cyane mu 2019 ubwo yari imaze imyaka icyenda isohotse, ishyirwa imbere cyane na Dr Mukwege Denis wahawe igihembo cya Nobel cyitiriwe amahoro kubera umuhate we mu kurwanya gufata ku ngufu nk’intwaro mu makimbirane n’intambara muri RDC.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bihishe inyuma y’iyi raporo, ari nabo batera ingabo mu bitugu Mukwege.

Hari umusesenguzi uzi imvo n’imvano y’iyi raporo, wabwiye Panorama.rw ko hari Abanyaburayi bari inyuma ya Mukwege ku buryo buri gihe ahora ayigarukaho.

Ati “I Burayi barahari, muri Amerika barahari. Ni abazungu, ni bo batanga ibi bihembo bya Nobel.”

Abanditse “Mapping Report” bakusanyije ibimenyetso bituruka ku ruhande rushinja u Rwanda, cyane cyane iby’Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, birimo inyandiko zisaga 80 zatanzwe na Human Rights Watch n’izikomoka muri Sosiyete Sivile ya Congo, isanzwe itajya imbizi n’u Rwanda.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities