Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gakenke: Ingabo z’u Rwanda zigiye gutanga ubuvuzi ku baturage basaga 1500 mu minsi 10

Binyuze muri Gahunda y’ibikorwa by’ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu hagamije gufasha abaturage muri serivisi zinyuranye, bagiye kuvura abaturage basanzwe bashaka serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Nemba biri mu Karere ka Gakenke.

Iki gikorwa cyo gutaga serivisi z’ubuvuzi mu bitaro bya Nemba, cyatangiye ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024, biteganyijwe ko kizamara iminsi 10, havuwe abaturage basaga 1500.

Impuguke z’abaganga b’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda n’abapolisi ni bo bari kugira uruhare muri iki gikorwa.

Abaturage baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuze ko iki gikorwa cyo kubegereza serivisi z’ubuvuzi ari ingenzi.

Abaturage bavurirwa ku bwisungane mu kwivuza bidasabye ko bahabwa ‘Transfer’ bavuga ko mu myaka 30 ishize, Ingabo z’u Rwanda zagaragaje itandukaniro ndetse ibikorwa byazo byivugira.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nemba, Dr Habimana Jean Baptiste, avuga ko kwegerezwa ibi bikorwa by’ubuvuzi ari umusanzu ukomeye kuri serivisi batanga.

Ubuvuzi burimo gutangwa burimo ubw’indwara z’amenyo, uruhu, mu nda, amagufwa, mu mutwe n’indwara z’ababyeyi.

Biteganyijwe ko mu minsi 10 hazavurwa abarwayi bari hagati ya 1500 na 2000 bo mu Karere ka Gakenke.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities