Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gasabo: Abagabo babiri bafashwe babeshya abaturage ko bafite umuti bisiga bakabona amafaranga

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yakoze umukwabu wo guhiga abagabo babiri babeshyaga abaturage ko bafite umuti bisiga bakabona akayabo k’amafaranga. Nyuma yo gufatwa basanze babashishaga umutobe w’imboga za Beterave.

Muri uwo mukwabu hafashwe uwitwa Sibomana Athanase ufite imyaka 30 na Ndagijimana Francois w’imyaka 31 bafatiwe mu mudugudu wa Rwankuba, akagari k’Agateko mu murenge wa Jali.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko bafashwe nyuma y’ubwambuzi bushukana bakoreye umuryango utuye muri ako kagari bakawutwara amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi ijana (100,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi   yavuze ko aba bambuzi babanje gushuka umugore wo muri uwo muryango wambuwe bamubwira ko hari umuti bagiye kumuha akawukaraba we n’umugabo we bakazabona amafaranga mesnhi.

CIP Umutesi yagize ati: “Twahawe amakuru n’umuryango bariganyije ko ku itariki ya 25 Gashyantare, Sibomana na Ndagijimana begereye uwo muryango bawubwira ko   batanga umuti abashakanye bashobora gukaraba bakabona amafaranga atubutse.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko babahaga ikimera cyo mu bwoko bwa beterave bababeshya ko nibagikarabana umugore n’umugabo bari bubone amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni mirongo itanu (50.000.000Frw) ariko kugira ngo babone uwo muti babanza kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000Frw).

CIP Umutesi yakomeje avuga ko bamaze kwishyura ya mafaranga ibihumbi 100 bategereje ayo bijejwe barayabura nibwo bahamagaye Polisi kugira ngo aba bambuzi bakurikiranwe. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare nibwo bafashwe bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali aragira inama abaturage kwima amatwi uwo ariwe wese wabizeza ibitangaza ashaka kubariganya, anasaba abitwaza ibinyoma bagamije kwambura abandi ibyabo kubireka.

Ati: “Tuributsa abaturage kwirinda no kwamagana ababashuka bagamije kubambura ibyabo, bakabanza bagatekereza impamvu abantu babagirira impuhwe zikabije nabo ubwabo batigiriye. Abishora mu ngeso mbi z’uburiganya nabo turabagira inama yo gushaka indi mirimo ibateza imbere yemewe n’amategeko bakora kuko ku bufutanye n’abaturage bazafatwa babihanirwe.”

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko ‘’Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000Frw).

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities