Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubworozi

Gicumbi: Abaganga b’Amatungo Basabwe Kwihugura no Gukoresha Ikoranabuhanga mu Kunoza Umwuga Wabo

Abaganga b'abamatungo bahuguwe ku gukora akazi kabo kinyamwuga hifashishijwe ikoranabuhanga

Mu Karere ka Gicumbi, ahazwiho kugira aborozi b’umwuga benshi, hakomeje kugaragara nk’ahantu h’ingenzi ho kwigirwa no gusangizwa ubumenyi ku bworozi bugezweho, by’umwihariko mu korora ingurube n’inka zitanga umukamo mwinshi, ni muri urwo rwego ku wa 27 Werurwe 2026, muri aka karere hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abaganga b’amatungo atandukanye, yabereye mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Gicumbi, ku cyanya cya Vision Agribusiness Farm (VAF) Ltd.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Rwanda Council of Veterinary Doctors na Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB), hagamijwe kongerera ubumenyi abahanga mu buvuzi bw’amatungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, witabiriye isoza ry’aya mahugurwa, yashimiye abitabiriye baturutse hirya no hino mu gihugu, anagaragaza uruhare rw’abikorera mu guteza imbere ubworozi.

Yagize ati: “Ni ishema rikomeye ku karere kacu kugira umushoramari nka Jean Claude Shirimpumu, washinze iki kigo gifite uruhare runini mu guteza imbere ubworozi bw’ingurube muri aka karere, kandi kikaba n’ahantu ho kwigirwa ubumenyi bufatika ku baganga b’amatungo n’aborozi bashaka gukora ubworozi bugezweho.”

Aya mahugurwa yibanze cyane ku ikoranabuhanga rijyanye no kororoka kw’amatungo, cyane cyane uburyo bwo gutera intanga mu ngurube hakoreshejwe ubuhanga (artificial insemination).

Abitabiriye bahamije ko bungutse ubumenyi bufatika, cyane cyane mu myitozo ngiro yabafashije gusobanukirwa neza uburyo ingurube zororoka. Bavuze ko ubumenyi bungutse buzabafasha kunoza serivisi baha aborozi no kubafasha kugera ku bworozi bugezweho bukoresha ikoranabuhanga.

Dr. Uwumukiza Duhabwanayo Bernardine, wari uhagarariye Rwanda Council of Veterinary Doctors, yibukije abitabiriye akamaro ko gukomeza kwiyungura ubumenyi, agaragaza ko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere bityo na bo bagomba kujyana n’igihe.

Ku ruhande rwa RAB, Dr. Safari Sylvestre wari umwe mu batoza, yibukije ko umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo usaba ubunyamwuga n’ubunyangamugayo, kuko ubuzima bw’amatungo budakwiye gukinirwaho.

Yanibukije ko serivisi zo gutera intanga zigomba gutangwa hakurikijwe ibiciro byashyizweho n’inzego zibishinzwe, anagaragaza ko Leta yashyizeho inkunga ituma intanga zifite ubuziranenge ziboneka ku giciro gito ku borozi.

Yongeyeho ko izi serivisi zirimo kwegerezwa abaturage binyuze mu kuzigeza ku bigo nderabuzima, ibitaro ndetse no ku biro by’imirenge, hifashishijwe ikoranabuhanga rya drones ku bufatanye na Zipline.

Ubworozi bw’ingurube bukaba bukomeje gufatwa nk’ububyara inyungu mu gihe gito, ariko aborozi bagasabwa gukoresha uburyo bwa kinyamwuga, mu gihe abaganga b’amatungo na bo bakangurirwa gukomeza kwiyungura ubumenyi no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kunoza serivisi batanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities