Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Aborozi bifuza ko igiciro cy’amata cyakwiyongera

Bamwe mu borozi b’inka bo mu karere ka Nyagatare barifuza ko igiciro cy’amata cyashyirwa ku mafaranga Magana atanu (500Frw) kuri litiro imwe, aho Magana ane (400Frw) bahabwa bavuga ko ari make ugereranyije n’ibyo bashora mu kugura ibiryo by’amatungo.

Aborozi bo muri aka karere baganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, bishimira ko igiciro cyazamutse kikagera ku mafanga Magana ane ari igihe kigeze ko cyazamuka kigashyirwa nibura ku mafaranga Magana atanu kuri litiro bitewe n’uko ibigenda ku matungo na byo bihagaze ku isoko.

Umworozi mu murenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama, Umudugudu wa Akayange, Kashugera Faustin, avuga ko n’ubwo igiciro cy’amata cyazamuwe kikava ku mafaranga 320 kikagera kuri 400 kuri litiro, nabwo ayo mafaranga akiri make ugereranyije n’ibyo bashora mu kugura ibiribwa by’inka ndetse no kuzitaho.

Agira ati “Ntabwo igiciro twacyishimira, njyewe nkora mpomba. Nabyeretse na bamwe mu bayobozi… Uretse gukunda Igihugu ntabwo Umukuru w’Igihugu yaduha uruganda rukora amata y’ifu ngo turebere, nta wundi muntu uzaza kubikora (korora)”.

Akomeza agira ati “Gusa ntabwo nacika intege ariko nabwiye ba Minisitiri bose, bakavuga ngo hari abantu batabona amafaranga yo kugura amata, nkababwira nti ‘ese amazi agura angahe?”

Avuga ko hatabayeho kurengera, nibura litiro imwe yashyirwa ku mafaranga 500 kandi ngo igiciro kizamuwe buri mworozi yashora mu kugura ibiryo by’inka, na we akabona umukamo mwinshi.

Agira ati “Gukabya ni ikosa nibura twahera kuri 500 ibindi tukagenda tubibona, bitari ibyo uruganda ntiruzabona amata. Nk’ubu mu minsi ishize nagemuraga litiro 600 ku munsi none uyu munsi nagemuye litiro 390 kubera ibiryo byarahenze, ntabwo nzigaburira uko bikwiye.”

Ibi abihuriyeho n’undi mworozi wo mu murenge wa Rwempasha na wo wo mu karere ka Nyagatare. Uvuga ko ugereranyije uko ibiryo by’amatungo byazamutse mu giciro, amafaranga y’amata akwiye kwiyongera.

Na we avuga ko mu rwego rwo kudakorera mu gihombo, yahisemo kugabura ubwatsi gusa ariko nanone ngo byatubije umukamo.

Mu karere ka Nyagatare, ubu ku munsi haboneka litiro 90,000 z’amata agemurwa ku ruganda INYANGE hatabariwemo anyura ku ruhande.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’aborozi mu karere ka Nyagatare, Kayitare Godffrey, avuga ko kuba umukamo ugenda wiyongera ari na ko uruganda INYANGE rwatangiye kwakira amata y’umugoroba, mu gihe mbere rwakiraga ayo mu gitondo gusa.

Ku makoperative y’aborozi 15 abarizwa muri aka karere, ubu ane yonyine ni yo aborozi batagemura amata y’umugoroba, ahanini kubera ko aba ari make ku buryo atakonjeshwa.

Ku bufatanye n’umuguzi wabo, Uruganda Inyange, ubu ngo bemeye kujya bayatwara adakonjeshejwe.

Agira ati “Atagemura na yo twayasabye kugemura kuko imbogamizi zari zihari ni uko amata yari make ku buryo umutozo wo mu cyuma gikonjesha utayageragaho ngo akonje neza, ariko ubu Inyange yatwemereye ko bazajya bayatwara bakayikonjeshereza.”

Guhera ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, nta koperative n’imwe izaba itagemura amata y’ikigoroba.

Kayitare avuga ko n’ubwo hari amakoperative atagemuraga amata y’ikigoroba kubera ko ari make, ariko nanone hari ikibazo cy’ibyuma bikonjesha amata kuko ibihari byakira litiro 95,000 gusa, kandi nyamara hari igihe uwo mubare urenga.

Icyakora muri uku kwezi kwa Mutarama, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratanga ibyuma bikonjesha 22 bizasaranganywa mu makoperative 15, na byo biza bisanga ibindi bitatu baheruka guhabwa n’iyo minisiteri.

Kayitare agira ati “Muri uku kwezi kwa mbere ibyuma bikonjesha 22 bizaba byatugezeho ariko nabwo ni icyiciro cya mbere, kuko muri Werurwe na bwo tuzabona ibindi ku buryo ikibazo cyo gukonjesha amata kizakemuka.”

Avuga ko iyi gahunda yo kugemura amata y’ikigoroba yafashije aborozi, kuko mbere yabaga ayo kwinywera gusa ariko ubu babona ayo bagurisha n’ayo banywa mu ngo.

Uruganda Inyange kandi mu bufatanye n’aborozi, ubu rwabazaniye Banki yitwa NCBA, izafasha mu kuzamura ubworozi ibaha inguzanyo zo kugura inka zitanga umukamo n’ayo kubaka ibikorwa remezo by’ubworozi, nk’ibiraro n’ibindi ku nyungu ya 9%.

Iyi banki izafasha no kongera ibyuma bikonjesha amata, bije mu rwego rwo kongera umukamo nyuma y’uko huzuye uruganda rutunganya amata y’ifu rwubatswe mu Karere ka Nyagatare, rukenera Litiro 650,000 ku munsi.

Kigali Today ivuga ko yashatse kumenya niba amata y’ifu uruganda rwatangiye gukora yaba yarageze ku isoko ry’u Rwanda, ariko Umuyobozi Mukuru w’uruganda Inyange, James Biseruka, ntiyaboneka ku murongo wa telefone ndetse akaba atarasubije ubutumwa bugufi yandikiwe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities